English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Isreal yabohoje  abantu bane mu gitero gisa n'icyo yagabye muri Uganda hapfa abantu 200

Abantu bane bari barashimuswe n’umutwe wa Hamas umwaka ushize babohowe n’ingabo za Israel zibavanye hagati muri Gaza, hari mu gitero cyamaze ibyumweru byinshi gitegurwa.

Ku baturage ba Israel byabaye ibyishimo bikomeye no kwiruhutsa , Ku banya-Palestine byazanye akaga kurushaho, aho ibitaro bivuga ko abantu babarirwa muri za mirongo  barimo abana  bishwe mu gitero cy’ahantu hatuwe cyane mu nkambi ya Nuserirat.

Iki gitero cyiswe “Imbuto z’Impeshyi”, mu buryo budasanzwe cyakozwe ku manywa  ingabo za Israel zivuga ko ibi byafashije gutungura abatewe.

Umwe mu bakomando ba Israel yakomerekeye muri icyo gitero nyuma apfira kwa muganga, nk’uko polisi ya Israel yabitangaje.

Byari nk’igitero cya Entebbe” ni ko Rear Admiral Daniel Hagari umuvugizi w’igisirikare cya Israel yavuze abigereranya n’igitero ingabo za Israel zagabye muri Uganda mu 1976 zikabohora abantu 100 bari bafashwe bugwate.

Bagendeye ku makuru y’ubutasi, nyuma yo kwinjira muri Gaza bavuye muri Israel, Hagari yavuze ko abakomando bo mu itsinda ridasanzwe icya rimwe bateye inzu ebyiri za ‘apartments’ aho abo bashimuswe bari bafungiye.

Abashimuswe babohojwe barimo Noa Argamani w’imyaka 26 ,Shlomi Ziv w'imyaka  41, Andrey Kozlov w'imyaka 27 na Almog Meir Jan w'imyaka 22.

Hagari yavuze ko bari bafungiranye mu byumba bigoswe n’abarinzi.

Yavuze ko abakomando ba Israel, nyuma yo gukoresha imbaraga bakinjira, bafashe za mbohe bakazihambiraho kugira ngo babashe kuzisohora zitarashwe, mbere yo kubinjiza mu modoka za gisirikare zari zibategereje hanze.

Mu kugenda ni bwo barashweho cyane n’abarwanyi b’abanye-Palestine.

Hagari yavuze ko igisirikare cya Israel cyateguye iki gitero kibanje kwita kuri buri kantu kose, ndetse bakoresheje ibimeze nka ziriya nyubako ebyiri mu kwitoza uko igitero kizakorwa.

Leta zunze ubumwe za Amerika zafashije Israel mu kuyiha amakuru y’ubutasi kuri iki gitero, nk’uko ikinyamakuru CBS News cyo muri Amerika kibivuga.

Amashusho ya telephone ngendanwa yerekana abantu basimbukira mu bwihisho nyuma y’uko ibisasu bya misile byituye aho, n’amasasu y’imbunda agatangira guturika impande zose.Andi mashusho nyuma yerekanye imirambo irambaraye mu muhanda.

Biboneka neza ko iki gitero cyakoreshwemo imbaraga nyinshi cyane. Abaganga ku bitaro bibiri byo hagati muri Gaza bavuga ko babaze imirambo irenga 70.

Hagari agereranya ko abapfuye bari munsi ya 100, mu gihe Hamas yatangaje hapfuye abantu barenga 200.



Izindi nkuru wasoma

Uganda:Abaturage bananiwe kwivana mu bukene bagiye kujya bashikirizwa Polisi

Uganda:Inzara iri guca ibintu mu barimu n'abana babo,byatumye bakora imyigaragambo

Iran yateguje Ingabo za Israel guhura n'intambara iteye ubwoba

Nyanza:RIB yataye muri yombi umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba umwana

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO MURI KIGALI



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-09 08:16:58 CAT
Yasuwe: 124


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-yabohoje--abantu-bane-mu-gitero-gisa-nicyo-yagabye-muri-Uganda-hapfa-abantu-200.php