English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abapadiri babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umunyeshuri batawe muri yombi

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane  barimo abanyeshuri babiri bakekwaho gukubita no gukomeretsa  umunyeshuri bikamuviramo urupfu ndetse n'abapadiri babiri bakekwaho kurebera ibyo biba  kugeza umwana ashizemo umwuka.

Abatawe muri yombi barimo  umunyeshuri witwa Tuyizere Egide w’imyaka 20 na Murenzi Armel w’imyaka 18, Padiri Nkomejegusaba Alexandre w’imyaka 38, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco w’imyaka 33 usanzwe ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri.

Ibyo byabaye ku wa 16 Kamena bibera ku ishuri rya Petit Seminaire Zaza riherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda mu Mudugudu wa Jyambere.

Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha Dr Murangira Thierry yavuze ko abo banyeshuri bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo urupfu mu gihe padiri Nkomejegusaba Alexandre na padiri Nkomejegusaba Alexandre  bakurikiranyweho kwirengagiza gutabara ku bushake.

Dr Murangira Thierry avuga ko aba ba Padiri bakiriye amakuru hakiri kare bayahawe n'abanyeshuri bababwira ko hari umunyeshuri wakubiswe mu buryo bukomeye kandi akaba arembye babasaba ko batanga imodoka bakamujyana kwa muganga ariko bakavuga ko ari kwirwaza.

Dr Murangira  yibukije Abanyarwanda bose ko Leta itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk'icyo cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no kwirengaguiza gutabara umuntu uri mu kaga ku bushake.

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu bitaro kugirango ukorerwe isuzuma.



Izindi nkuru wasoma

Murarye muri menge. RIB yihanangirije abashyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukoza soni

Uwari warasezeye burundu muri Ruhago agiye kuba Umunyezamu wa mbere wa FC Barcelona.

Menya byinshi byaranze Davis D muri muzika uri gutegura igitaramo cye cya mbere.

Dore Stade 10 za mbere zifite ubwiza butangaje kandi zubakanwe ubuhanga buhambaye muri Afurika.

Abadashyigikiye ubutegetse bwa Samia Suluhu Hassan batawe muri yombi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-19 09:43:31 CAT
Yasuwe: 115


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abapadiri-babiri-bakekwaho-kugira-uruhare-mu-rupfu-rwumunyeshuri-batawe-muri-yombi.php