Dore icyihishe inyuma y'ubushyuhe buri kwica abantu n'inyamaswa hirya no hino ku isi
Muri iki gihe ibice byinshi by’isi byibasiwe n'ubushyuhe buri hejuru y’ubusanzwe, abahanga mu bumenyi bw'ikirere bakavuga ko ibi ahanini biterwa n'ubushyuhe bukabije bw'umubumbe w'isi buterwa n'ihindagurika ry'ikirere.
Mu gihe hari uduce tumwe na tumwe duhura n'ubukonje bukabije, uturere twinshi cyane hirya no hino ku isi turimo kwibasirwa n'ubushyuhe bwinshi bufatwa nk'ubudasanzwe.
Ubushyuhe bukabije bwahitanye 30.000 Uburayi muri 2003 ariko ubushyuhe nk'ubwo mu gihe kirekire bushobora kandi kwongerera ibyago byo gukongeza imiriro y'agasozi yanatangiye kuboneka mu bice bimwe na bimwe bya leta ya California muri Amerika.
Ibice byinshi by'isi birimo Amerika ya ruguru, Amajyepfo n’Uburasirazuba bwa Aziya ndetse n’Amajyepfo y’Uburasirazuba bw’Uburayi birimo guhura n’ubushyuhe bukabije.
Abashinzwe iteganyabihe muri Leta zunze ubumwe za Amerika bavuga ko ibipimo by'ubushyuhe bishobora kurenga 38C (100F) mu gice cya kabiri cy'iki cyumweru.
Mu gihe igice kinini cy'umugabane wa Amerika ya ruguru gihanganye n'ubushyuhe budasanzwe, Mexique n'amajyepfo ya Texas byibasiwe n'imiyaga ikomeye ya serwakira.
Abantu batatu bapfiriye ku nkombe y'inyanja ikora kuri Mexique mu gihe ikigo cy’igihugu gikurikiranira hafi imiyaga ya serwakira muri Amerika cyaburiye abantu ko imyuzure n’inkangu bishobora guhitana abantu mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mexique no mu majyepfo ya Texas.
Mu majyaruguru y'Ubuhinde hagiye kumara icyumweru cyose hari ubushyuhe bukabije buri ku gipimo cya 44-45C (113F).
Ubu bushyuhe bukabije bumaze igihe bwatumye hakoreshwa umuriro w'amashanyarazi mwinshi cyane kubera ko byabaye ngombwa ko Abahinde bakoresha cyane imashini zikonjesha inzu maze bituma haba ibura ry'umuriro rya hato na hato ku wa mbere i Delhi. Byagize kandi ingaruka mbi ku iboneka ry'amazi meza muri uwo mujyi.
Abantu babarirwa muri mirongo bapfuye bazize ubushyuhe bukabije kuva impeshyi y’Ubuhinde yatangira mu kwezi kwa gatatu ku buryo hapfuye 50 mu gihe cy’iminsi itatu mu ntangiriro z'uku kwezi muri leta za Uttar Pradesh na Odisha.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show