English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dore iriya nyoni!: Uko igisubizo ku magambo yoroheje gishobora kubaka cyangwa gusenya umubano

Hari igihe umuntu akubwira ijambo risanzwe, nk’aho avuga ati: “Reba iriya nyoni!” Wakwibwira ko ari amagambo adafite icyo avuze, ariko ku muntu ushishoza, ayo ni amagambo yuje ibanga rihishe ry’imibanire y’abantu. Ni kimwe mu bita “bids for connection” — uko abantu basaba ko wita ku bucuti cyangwa urukundo rwanyu mu buryo butavugwa cyane.

Inkuru y'umugore witwa Alyssa Caribardi wo muri Texas ni urugero rwiza. Umunsi umwe yabwiye inshuti ye amagambo asa n’ayo: “Dore iriya nyoni!” Inshuti ye ntiyamwirengagije; yaramwumvise, areba iyo nyoni, ndetse banaganira kuri yo. Alyssa yahise yumva ko uwo muntu amwitayeho — kandi ibyo byabaye imizi y’umubano ukomeye hagati yabo.

Ubumenyi bugezweho mu mibanire y’abantu bugaragaza ko uko dusubiza ku bikorwa bito by’abadukunda, ariko tubaka cyangwa tugasenya. Dr. Julie Schwartz Gottman, impuguke mu bijyanye n’ingo, avuga ko gusubiza neza kuri ibyo bintu bito — nko kumva icyo umuntu avuga, kwitaba mu kuri no mu bworoherane — bituma urukundo ruramba.

Hari uburyo butatu abantu basubizamo iyo bahamagariwe n’undi mu buryo buto:

1. Kumwegera (Turning toward): ni ugusubiza witayeho, ugaragaza ko wumvise, nko kuvuga uti: “Ni ukuri, iriya nyoni ni nziza cyane!” Ibi ni byo byubaka icyizere.

2. Kwirengagiza (Turning away): ni ukuceceka, cyangwa kwigira nk’utabyumvise. Bituma undi yumva ko atitaweho.

3. Kumurwanya (Turning against): ni nko gusubiza uburakari cyangwa agasuzuguro, nk’uvuga uti: “Reka kunyirangaza.” Ibi bigira ingaruka zikomeye ku rukundo cyangwa ubucuti.

Umubano ntabwo usenywa n’ibintu bikomeye gusa. Akenshi usenywa n’ubutumwa buto umuntu yagiye yohereza, ariko ntubusubizwe cyangwa ngo butabweho. Nka wa mugani: “Umubano ntusenywa n’ibintu binini, ahubwo usenywa n’ubutumwa buto wirengagije.”

Niba utiteguye gusubiza icyo gihe, si ngombwa ko uhita uvuga byinshi. Ariko kuvuga mu bwitonzi uti “Ndabizi ko ushaka ko tuganira, reka tubiganireho nyuma gato” bishobora kuba urufunguzo rwo kubaka icyizere gikomeye.

Mu rukundo, mu muryango, ku kazi, no mu bucuti busanzwe — igisubizo cyawe gito gishobora gusobanura byinshi.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yanze gupfukamira abadepite, atanga igisubizo cyakuruye impaka

Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe

TVET nk’igisubizo ku bushomeri: 73,3% by’abayirangiza bahita babona akazi, bagahemba abandi

Dore iriya nyoni!: Uko igisubizo ku magambo yoroheje gishobora kubaka cyangwa gusenya umubano

Ukuri ku bivugwa ku bakobwa bagira ibibyimba mu gitsina: Dore ibyo ukwiriye kumenya



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-07 09:12:04 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dore-iriya-nyoni-Uko-igisubizo-ku-magambo-yoroheje-gishobora-kubaka-cyangwa-gusenya-umubano.php