English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi- Musambira:  Habereye impanuka ikomeye cyane aho imodoka ya RFTC yasekuranye na Vigo.

Mu Karere ka Kamonyi urenze ku cyapa imodoka zihagararaho cya Musambira, munsi ya Paruwasi Musambira, habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi ya RFTC yavaga mu Mujyi wa Kigali, n’imodoka ya Toyota Hilux Vigo yavaga mu Karere ka Muhanga, hakaba hari abakomeretse.

Umushoferi wa Vigo ngo ntacyo yabaye, naho abo mu modoka itwara abagenzi ya RFTC, bakomeretse byoroheje, bose bakaba bajyanwe kwa muganga.

Amashusho yafashwe n’ababonye iyi mpanuka, wakeka ko Vigo yagonganye n’indi modoka, ikaza no kugongwa na bisi ya RFTC iyiturutse inyuma, ariko siko bimeze kuko ngo Vigo yazamukaga yagonze iyo bisi igahita yihindukiza, kubera umuvuduko mwinshi.



Izindi nkuru wasoma

Impanuka y'indege ya Delta Air Lines i Toronto: Abagenzi 80 barokotse urupfu.

Volleyball: REG VC yegukanye intsinzi ikomeye, Gisagara VC irasuzugurwa cyane.

Byiringiro Lague yemereye abakunzi ba Rayon Sports ikintu gikomeye.

Igisebo gikomeye kuri Perezida Félix Tshisekedi: M23 iri kugenzura umujyi wa Bukavu.

Uganda: Umubare w’abanduye Ebola wiyongereye cyane.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-14 18:36:18 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kamonyi-Musambira--Habereye-impanuka-ikomeye-cyane-aho-imodoka-ya-RFTC-yasekuranye-na-Vigo.php