Kufunga Mukanda no Gukora Cyane: Perezida Kagame yatanze umurongo w’ubukungu bw’Igihugu
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda gukomeza kurwanya abashaka kubasubiza mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gukora cyane mu rwego rwo kwitegura kuziba icyuho cy’ibihano mpuzamahanga bikomeje gufatirwa u Rwanda.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abanyarwanda barenga ibihumbi umunani bahagarariye abandi, cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali, aho yabashimiye icyizere bamugiriye bongera kumutora muri manda ye nshya yatangiye mu mwaka wa 2024.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugenda ruregwa uruhare mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihano by’amahanga bikagenda bifatwa, nyamara rukomeza gusobanura ko rudafite aho ruhuriye n’iyo ntambara yatangiye muri 2022. Yagarutse ku kibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, aho bamwe bisanze mu bihugu by’abaturanyi nyuma y’iyishyirwaho ry’imipaka ku buryo budakwiye.
Yagize ati: “Abashaka kwirukana abo bantu muri Congo bagombye no kubaha ubutaka bwabo batuyeho, kuko biri mu burenganzira bwabo. Iyo utabubahaye, baraburwanira.”
Yagarutse ku buryo imitwe y’inyeshyamba, irimo n’iyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikomeje guhabwa rugari ndetse amahanga akayishingikirizaho mu bibazo by’umutekano muri aka karere.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kugira umuco wo kwizirika umukanda mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere, bakora cyane mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuhinzi, ubworozi, ibikorwa remezo, n’iterambere rusange.
Ati: “Biraza kutuvuna, biradusaba icyo bita mu Giswahili ‘kufunga mukanda’, ni ukwitegura inzara kugira ngo ipantaro wambaye itagwa kubera ko washonje.”
Yongeyeho ko ibihano mpuzamahanga bidakwiye gutuma u Rwanda rusubira inyuma, ahubwo bikwiye kuba imbarutso yo gukomeza gukora cyane no kwigira.
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku buryo amahanga ahora afata u Rwanda nk’Igihugu kigomba guhora gicungirwa hafi, bamwe bakakigaragariza ubufatanye bucagase, ariko ntibazuyaze kukirekura igihe bibonaniye.
Ati: “Bagufasha ukuboko kumwe, ariko ukundi bakagukoresha bakwangiza ibyo wagezeho. Niyo mpamvu tudashobora kwirara, tugomba gukomeza gukora cyane, tukubaka ubukungu bwacu n’ahazaza h’abana bacu.”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kuba maso, bakarwanya abashaka gusubiza igihugu mu mateka mabi, kandi bagaharanira kwigira binyuze mu gukora cyane.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show