English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Ndayishimiye yababajwe bikomeye n’ibyo Gen (Rtd) Kabarebe yamuvuzeho

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ababajwe bikomeye n’ibirego yashinjwe na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere mu Rwanda, wamushinje gushishikariza bamwe mu Banye-Congo kwica bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Ibi birego byatangajwe na Kabarebe mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu minsi ishize. Yavuze ko Perezida Ndayishimiye yagiriye inama bamwe mu moko yo muri Congo, abahamagarira kugirira nabi Abanyamulenge.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano bigamije kumusebya, avuga ko we na Kabarebe bahoze ari inshuti, bityo kuba amuvuga atyo bimubabaje.

Yagize ati "Kabarebe turaziranye, twari n’inshuti. Ariko kumparabika gutya akanansebya birababaje. Biriya ni umuteguro. Ni ko bakora. Barabanza bakagusiga icyasha, bakakwambura ubumuntu mu maso y’abantu, kugira ngo nibagutera abantu bazabifate nk’ibisanzwe."

Ku birego bimaze igihe bivugwa n’u Rwanda ko Leta ye ikorana na FDLR, Perezida Ndayishimiye yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko nta bufatanye afitanye n’uyu mutwe ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati "Barabeshya. Ni bimwe bavuga ngo umwanzi w’umwanzi wawe aba inshuti yawe, ariko nta shingiro bifite.’’

Ndayishimiye yashimangiye ko u Burundi bwakomeje gushyikiriza u Rwanda abakekwaho ibyaha, avuga ko "n’ubu imipaka ifunze batubwiye ko hari inkozi y’ibibi yahungiye iwacu, duhita tuyibaha."

Yanagarutse ku biganiro yagiranye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, amubwira ko u Burundi butagifasha u Rwanda kurwanya FDLR muri Congo.

Yagize ati: "Namusavye ko abasirikare be bavugana n’abanjye bakababwira aho babonye aba FDLR kugira ngo tubatere, ariko kugeza ubu ntaho batubwiye."

Yemeje ko ikibazo cya FDLR gikomeje kuba ingorabahizi, avuga ko rimwe mu nama yari ahuriyemo na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yagaragaje ko abarwanyi ba FDLR bafatwa mu bikorwa by’ingabo za Congo na MONUSCO, ariko hakibazwa impamvu hagaragaramo abari barashyikirijwe u Rwanda mbere.

Nubwo Ndayishimiye yihakanye imikoranire na FDLR, raporo zitandukanye z’impuguke za Loni zimaze igihe zigaragaza ko u Burundi bufitanye umubano n’uyu mutwe n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, nka MRCD/FLN.

Amakuru yizewe agaragaza ko abayobozi ba FDLR kenshi bagiye bagirira inama ku butaka bw’u Burundi, bagamije kunoza uburyo bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Hanavugwa kandi ko hari abarwanyi ba FDLR baba bihishe mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

Iyi ntambara y’amagambo hagati ya Kigali na Bujumbura ikomeje gukaza umurego, cyane ko u Burundi busanzwe bufasha ingabo za RDC mu ntambara ihanganyemo na M23, umutwe uhanganye n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ni intugunda nshya mu mubano w’ibihugu byombi, byari bimaze igihe bigaragaza ubushake bwo kuzahura umubano wabyo, nyuma y’imyaka itari mike urangwamo agatotsi.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri mu biganiro byihariye ku mutekano wa DRC

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yoherejwe mu muriro wa Congo

Gabon yahisemo Jenerali Oligui Nguema wahiritse ubutegetsi ngo ababere Perezida

Kajye mu muriro utazima!: Perezida Kagame yasubije abakomeje kunenga no guhiga u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-25 08:55:57 CAT
Yasuwe: 107


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Ndayishimiye-yababajwe-bikomeye-nibyo-Gen-Rtd-Kabarebe-yamuvuzeho.php