English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Abahinzi b’ibisheke barataka igihombo gikomeye cyatewe n’Indwara bise ‘Amasunzu’

Abahinzi b’ibisheke bo mu Mirenge ya Nyamyumba na Nyundo, ndetse no mu tundi duce tw’aka Karere, baravuga ko ubukene n’inzara bibakomereye nyuma y’indwara yateye igihingwa cyabo mu mpera za 2024, ikabatwara umusaruro bari biteze.

Iyi ndwara ifata ibisheke bikarabya nk’amasaka, bikuma nk’urubingo bityo bikabateza inzara n’igihombo

Iyo ndwara, bayise "Amasunzu" kubera uburyo ifata ibisheke bikarabya nk’amasaka, bikuma nk’urubingo. Iyi ndwara yatumye abahinzi babura umusaruro, nk’uko Jean Claude Bapfakurera, umuyobozi wa Koperative KOPOROCOCANYA, abisobanura.

Ati: "Mbese amasunzu yaradufashe adukubita hasi ku buryo uyu mwaka ushize wa 2024 nta muhinzi w’igisheke washyize udufaranga kuri konti. Buriya nka koperative ubu ngubu twahombye asaga miliyoni 2.’’

Nkundumpaye Emmanuel, umwe mu bahinzi, avuga ko igisheke cyafashwe n’iyo ndwara kiba nk’urubingo rwumye, kikabura umusaruro.

Manishimwe François we ati: “Twagerageje gutema ibisheke byarwaye kugira ngo turebe ko ibishya bizamera neza, ariko byaranze kuko n’ibindi byagaragayeho ayo masunzu.”

Nyiramana, undi muhinzi, avuga ko iyi ndwara imaze kumugira umunyabukene. “Mfite ubukene cyane n’inzara kubera amasunzu, mbese ni yo soko y’ubutindi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwatangiye gukurikirana iki kibazo, nk'uko byemezwa na Meya Mulindwa Prosper.

Ati: ‘’Twashatse amakuru ku mukozi ushinzwe ubuhinzi ndetse n’ubuyobozi bwa RAB bukorera mu Karere kugira ngo bakorane n’inzego nkuru ku rwego rw’Igihugu babe bakora ubushakashatsi bamenye iyo ndwara.”

Iyi ndwara ntiyagaragaye mu Mirenge ya Nyamyumba na Nyundo gusa, kuko n’abahinzi bo mu Mirenge ya Kanama na Rugerero ndetse no muri Rutsiro (mu Murenge wa Kivumu) bavuga ko ibisheke byabo byafashwe.

Bamwe mu baturage bavuga ko iyi ndwara imaze kubagira abanyabukene

Kugeza ubu, abahinzi barasaba ubufasha bwihuse kugira ngo bataba imbata y’ubukene, mu gihe inzego zishinzwe ubuhinzi zatangiye gukora iperereza kuri iyi ndwara itari isanzwe izwi mu Karere ka Rubavu.

Umwanditsi: Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abahinzi b’ibisheke barataka igihombo gikomeye cyatewe n’Indwara bise ‘Amasunzu’

Uko RDC yishyuye Ibitangazamakuru mpuzamahanga 13 ngo bikwirakwize ibinyoma bisebya M23

Rubavu: Abagore bishimiye umutekano n’iterambere, basabwa guharanira kwigira

Makoma yagarutse mu Muziki nyuma y’imyaka 21: Igitaramo gikomeye i Paris n’Album nshya

Impamvu U Rwanda rwasabye ibisobanuro Canada nyuma yo gufatirwa ibihano ku bibazo bisebenya.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-11 09:02:44 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Abahinzi-bibisheke-barataka-igihombo-gikomeye-cyatewe-nIndwara-bise-Amasunzu.php