Kamonyi: Aridedegebya nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko.
Nikuze Clementine, afite umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu y’amavuko wasambanijwe n’umugabo w’imyaka 30 y’amavuko witwa Barihuta, yaje gufatwa arafungwa nyuma arafungurwa, uyu mu byeyi arakeka ruswa.
Clementine atuye mu Murenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi, avuga ko nyuma yo kumusambanyiriza umwana yaje gufatwa na RIB iramufunga, imukorera Dosiye imwohereza mu bushinjacyaha ariko ngo bidateye kabiri arekurwa mu buryo atamenyeshejwe. Akeka ruswa kuri iri rekurwa agasaba ko umwana we, nawe ubwe bahabwa ubutabera.
Uyu mubyeyi mu gahinda kenshi imbere y’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere wasuye Abanyakayenzi mu rwego rwo kumva no kubafasha gukemura ibibazo,ati ‘’Mbabajwe no kuba umwana wange yarasambanijwe ariko uwakoze aya mahano akaba yararekuwe n’urukiko rwa Kiyumba mu buryo ntazi, none ubu akaba yidegembya ndetse ab’umuryango we bakaba banera ubwoba.’’
Avuga ko gusambanya umwana we byabaye ubwo we yari yagiye gupagasa imvura ikagwa akarara mu rupagasirizo, hanyuma uyu mugabo avuga akaza kurarana aka kana ari nabwo avuga ko yagasambanije.
Mu guhindukira bucyeye, umwana yatekerereje Nyina ibyamubayeho ariko kandi nawe ngo akaba yarabonaga atarimo kubasha kugenda nk’ibisanzwe, nyuma ku ishuri ry’umwana nabo bamuhamagara bamubwira ko hari ibyo bamushakira atujuje(banze guhita bamubwiza ukuri), agezeyo bamusaba kujyana umwana kwa muganga kuko umwana yababwiye ibyamubayeho.
Uyu mubyeyi, asaba ko umwana we ndetse nawe ubwe nk’umubyeyi bahabwa ubutabera. Avuga kandi ko nta kimubabaza nko kuba umwana we asambanywa, uwabikoze agafatwa agafungwa by’agahe gato, agafungurwa akaza amwigambaho ndetse n’abo mu muryango we bakaba ubu bamuhigira, bamubwira ko bazamwereka.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Ubugenzacyaha-RIB mu karere ka Kamonyi imbere ya Meya n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage, yavuze ko nka RIB icyo bakoze byari ugufata ukekwa bakamukorera Dosiye ndetse bakamushyikiriza Ubushinjacyaha, ko kandi ibyo babikoze. Gusa hamwe na Meya, Dr Nahayo Sylvere bijeje uyu mubyeyi ko ikibazo cye bacyumvise, bacyanditse bagiye kugikurikirana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show