Nyamasheke: Uko byagenze ngo umugabo w’imyaka 55 asambanye umwana w’imyaka itatu.
Umugabo w’imyaka 55 wo mu Mudugudu wa Mwiyando, Akagari ka Gashashi, Umurenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu.
Uyu mugabo, bivugwa ko yakoraga imirimo y’ubuhinzi mu rugo rw’uyu mwana, yafashwe tariki ya 17 Gashyantare 2025 nyuma y’uko amakuru atanzwe n’umubyeyi w’umwana, ashimangirwa n’abaganga ba Isange One Stop Center.
Tariki ya 13 Gashyantare 2025, nyina w’umwana yamwozaga maze umwana amubwira ko ababara cyane mu gitsina. Aho kugira ngo abifate nk’ikintu gisanzwe, uyu mubyeyi yagize amakenga abaza umwana icyamubayeho, undi amusubiza ko ari uwo mugabo wamugiriye nabi.
Uyu mubyeyi yahise ajyana umwana ku Kigo Nderabuzima cya Giheke, cyamwohereje kuri Isange One Stop Center mu bitaro bya Gihundwe, aho abaganga basanze koko umwana yarasambanyijwe. RIB yahise ifata uwo mugabo tariki 17 Gashyantare, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi.
Mukarukundo Therese, umubyeyi w’umwana, yavuze ko ubwo icyaha cyabaga, yari yagiye mu isoko kugurisha imyaka, amusigira nyirakuru. Uwo mugabo, wari uje guhingira nyirakuru w’umwana, yasigaye mu rugo igihe imvura yagwaga. Nyirakuru w’umwana ngo yagiye gucyura ihene yari yaziritse, asiga umwana n’uyu mugabo wenyine.
Mu magambo y’uyu mubyeyi, umwana yari yagerageje kumubwira ibyabaye kare, ariko ntiyabyitaho kuko atumvaga uko byashoboka.
Yagize ati: "Umwana yambwiye ko Eugène yamujombye umusumari mu kibuno, ndabyihorera kuko nta gikomere nabonaga. Sinigeze ntekereza ko yamukorera ibya mfura mbi."
Nyamara nyuma y’ibyumweru bibiri, ibimenyetso byagaragaje ko umwana yasambanyijwe, bituma nyina amujyana kwa muganga ndetse RIB ihita ifata uyu mugabo.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko dosiye y’uyu mugabo iri gukurikiranwa, kandi azagezwa imbere y’inkiko. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 133 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, gusambanya umwana bihanishwa igifungo cya burundu.
RIB irasaba ababyeyi kuba maso no gutanga amakuru hakiri kare igihe hari icyo bakeka ku bana babo, kugira ngo hirindwe ihohoterwa rikorerwa abana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show