English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kagame yifurije perezida wa Namibia Netumbo Nandi-Ndaitwah ishya n’ihirwe.

Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe, Netumbo Nandi-Ndaitwah , watorewe kuyobora Namibia, amushimira icyizere abaturage b’icyo gihugu bamugiriye.

Yamushimiye ko yatsinze ndetse agaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na Namibia mu nyungu z’ibihugu byombi.

Mu butumwa yanyujije kuri ‘X’ kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024, yagize ati: “Nshimiye Perezida watowe, Netumbo Nandi-Ndaitwah, ku bw’intsinzi n’amatora yabaye mu mucyo. Ibi bigaragaza icyizere abaturage bagufitiye. U Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye  mu nyungu z’ibihugu byombi.”

Netumbo Nandi-Ndaitwah wari usanzwe ari Visi Perezida wa Namibia kuva muri Gashyantare, uyu mwaka, yanditse amateka yo kuba perezida wa mbere w’umgore uyoboye Namibia.

Nandi-Ndaitwah w’imyaka 72 abarizwa mu Ishyaka SWAPO [South West Africa People’s Organization] aho yegukanye intsinzi ku mwanya wa perezida n’amajwi 57%.

Netumbo Nandi-Ndaitwah yari ahanganye mu matora n’abarimo Panduleni Itula wo mu Ishyaka IPC (Independent Patriots for Change), wagize 26%.

Nyuma yo gutorwa, Netumbo Nandi-Ndaitwah, yavuze ko Abanye-Namibia batoye ‘amahoro n’umutekano’.

Yavuze ko kandi ishyaka rye rizayoboka inzira y’ubutabera rikajya mu nkiko ndetse ryashishikarije abaturage bumva bataratoye  kubera imicungire mibi y’akanama k’amatora, kujya kuri polisi bagatanga ikirego.

Nyuma yo kurahirira kuyobora icyo gihugu azaba yinjiye mu itsinda ryihariye ry’abagore babaye Abaperezida muri Afurika aho azaba asanzemo mugenzi wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Namibia yari iyobowe mu buryo bw’inzibacyuho na Perezida Nangolo Mbumba , wagiye kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2024, ubwo yari asimbuye Hage Geingob witabye Imana.



Izindi nkuru wasoma

Kagame yifurije perezida wa Namibia Netumbo Nandi-Ndaitwah ishya n’ihirwe.

Bwa mbere mu mateka: Namibia yatoye perezida wa mbere w'umugore mu matora yateje impaka.

Perezida Paul Kagame yagize Domitilla Mukantaganzwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Muruzinduko rw’amateka: Perezida Joe Biden wa America ari muri Angola.

Amakuru mashya: RURA yatangaje ibiciro bishya bizajya byishyurwa hakurikijwe ibirometero wagenze.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-04 16:58:26 CAT
Yasuwe: 4


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kagame-yifurije-perezida-wa-Namibia-Netumbo-NandiNdaitwah-ishya-nihirwe.php