English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muruzinduko rw’amateka: Perezida Joe Biden wa America ari muri Angola.        

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, yamaze kugera muri Angola, ari na rwo rugendo rwa mbere rushobora kuba ari na rwo rwa nyuma akoreye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara nka Perezida.

Biden yageze muri Angola mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kubanza kunyura muri Cape Verde aho indege ya Air Force One yabanje guca, akanahahurira na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Ulisses Correia e Silva akanashimira iki Gihugu cy’Ikirwa ku bw’inkunga cyahaye Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya. Biden yahise yerecyeza i Luanda muri Angola, aho yari ategerejwe.

Yahageze mu masaha y’ijoro, yakirwa n’abarimo Ambasade wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Angola, aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, aza gusura ibikorwa binyuranye birimo ingoro ndangamateka y’ubucakara.

Biteganyijwe kandi ko ku wa Gatatu azataha umuhanda mushya wa Gari ya Moshi, watwaye Miliyari 1$ uherereye mu majyepfo y’iki Gihugu.

Biden yagiye yizeza Ibihugu byo muri Afurika y’Ubutayu bwa Sahara, kubigenderera n’imikoranire, ariko urugendo rwe rukaba ruje mu minsi ye ya nyuma ari muri White House, kuko mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2025 azasimburwa na Donald Trump uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ubwo Biden yajyaga ku butegetsi, yari yizeye ko Afurika izakomeza guhanga amaso Igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za America, dore ko gikomeje gukubana n’u Bushinwa butacyoroheye mu kwiyegereza no gucuruzanya n’uyu Mugabane wa Afurika

Biden yagiriye uruzinduko muri Afurika nyuma yuko ahaye imbabazi umuhungu we Hunter Biden washinjwaga ibyaha birimo kunyereza imisoro no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Agendereye uyu Mugabane kandi mu gihe ukomeje kuvugwamo ibibazo birimo iby’umutekano, aho mu Karere k’Ibiyaga Bigari byumwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje kudogera.

Ni mu gihe iki Gihugu cya Angola yagendereye, cyanahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe inshingano zo kuba umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, kikaba gifasha iki Gihugu n’u Rwanda mu biganiro byitezwemo umuti w’ibi bibazo.



Izindi nkuru wasoma

Inkongi y’umuriro muri Los Angeles: Ibyihutirwa ku buzima n’umutekano w’abaturage.

Gen. Muhoozi na politiki yo kuri X: Amagambo ashyushye atera urunturuntu muri Uganda.

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-03 11:10:46 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muruzinduko-rwamateka-Perezida-Joe-Biden-wa-America-ari-muri-Angola-.php