English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Paul Kagame yagize Domitilla Mukantaganzwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Perezida Kagame yagize Mukantaganzwa Domitilla Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo, mu gihe Hitiyaremye Alphonse yagizwe Visi Perezida w’urwo rukiko kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154, iteganya ko Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Amashuri yize n’aho yayize.

Mukantaganzwa yize amashuri abanza muri Ecole Primaire Kacyiru mu 1971, yakomereje muri Notre Dame de Lourdes de Byimana, ubu ni mu Karere ka Ruhango, aho yize icyiciro rusange (O’Level).

Nyuma yagiye muri Lycee Notre Dame De Citeaux ahakomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level) aho yize ibijyanye n’ubukungu, kugeza mu 1983 ubwo yinjiraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), ubu ni kaminuza y’u Rwanda (UR), aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye mu kigo cy’ubushakashatsi bw’amahoro n’ububanyi n’amahanga (Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) yakuye muri kaminuza ya Hekima muri Kenya, akaba yarakurikiranye isomo ry’amategeko mu kigo cy’amategeko n’iterambere (Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ahabona impamyabumenyi y’amategeko by’umwuga.

Amateka ajyanye n’akazi yakoze.

Ku bijyanye n’imirimo yakoze, Mukantaganzwa yinjiye mu mirimo y’igihugu mu 1987 nka ’Assistant Burgomastre’ wa Komine ya Nyarugenge mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’Ubuhinzi nk’umukozi ushinzwe kwiyandikisha (registration officer).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe imibereho myiza n’umurimo mbere gato yo kwinjira mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Mukantaganzwa ni umwe mu bari bagize komisiyo ishinzwe amategeko n’itegeko nshinga, yateguye Itegeko Nshinga rya 2003.

Mu Ukwakira 2003, yagizwe yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca kugeza mu 2012.

Kuwa 4 Ukuboza 2019 yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko.

Kuri ubu Mukantaganzwa ni umwe mubagize akanama nkemurampaka k’Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe na Madamu nyakubahwa Jeannete Kagame Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.

Mukantaganzwa Domitilla wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Dr. Ntezilyayo Faustin, yavutse ku ya 11 Ugushyingo 1964, avukira ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko kuva mu 2019.

Nsengimana Donatien.

 



Izindi nkuru wasoma

Bwa mbere mu mateka: Namibia yatoye perezida wa mbere w'umugore mu matora yateje impaka.

Perezida Paul Kagame yagize Domitilla Mukantaganzwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Muruzinduko rw’amateka: Perezida Joe Biden wa America ari muri Angola.

USA: Perezida Joe Biden yahaye imbabazi umuhungu we Hunter Biden.

Mu mukino wo gushyigikira kandidatire ya Perezida Doumbouya, wagaragayemo imirambo myinshi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-03 15:49:09 CAT
Yasuwe: 4


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Paul-Kagame-yagize-Domitilla-Mukantaganzwa-Perezida-wUrukiko-rwIkirenga.php