English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bwa mbere mu mateka: Namibia yatoye perezida wa 5 w'umugore mu matora yateje impaka.

Netumbo Nandi-Ndaitwah ateze igitambaro mu mutwe gitukura, yambaye n'ikoti ritukura, azamuye igipfunsi cy'iburyo nk'ikimenyetso cy'intsinzi.

Netumbo Nandi-Ndaitwah, wo mu ishyaka SWAPO riri ku butegetsi muri Namibia, yatowe nka Perezida wa mbere w'umugore w'icyo gihugu cyo muri Afurika y'amajyepfo, nyuma y'amatora yo mu cyumweru gishize yateje impaka.

Akanama k'amatora kavuze ko yabonye amajwi arenga 57%, naho umukurikiye wa hafi, Panduleni Itula, abona amajwi 26%.

Ariko nyuma y'ibibazo bijyanye n'imikorere n'ibikoresho hamwe n'inyongera y'iminsi itatu y'igihe cyo gutora mu bice bimwe by'igihugu, ku wa gatandatu Itula yavuze ko ishyaka rye ritazemera ibyavuye mu matora, rivuga ko amatora yabayemo imikorere mibi.

Ku bw'iyo mpamvu, menshi mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yanze kwitabira igikorwa cy'itangazwa ry'ibyavuye mu matora cyabereye mu murwa mukuru Windhoek ku wa kabiri nimugoroba, nkuko ikinyamakuru The Namibian kibitangaza.

Nyuma y'itangazwa ry'ibyavuye mu matora, ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Nandi-Ndaitwah, w'imyaka 72, agira ati: "Igihugu cya Namibia cyatoreye amahoro n'umutekano."

Ishyaka rya SWAPO (South West Africa People's Organisation) riri ku butegetsi muri iki gihugu kinini ariko gituwe n'abaturage bacye guhera mu mwaka wa 1990, ubwo cyabonaga ubwigenge kuri Afurika y'Epfo yagikolonije (nyuma y'Ubudage).

Nandi-Ndaitwah, umurwanashyaka ukomeye wa SWAPO, kuri ubu ni Visi Perezida, akaba ari umutegetsi w'umwizerwa umaze imyaka 25 mu myanya y'ubutegetsi yo hejuru muri leta.

Namara kurahira, azaba yinjiye mu itsinda ryihariye kuri ubu ririmo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, umugore umwe wenyine w'umuperezida muri Afurika.



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya.

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.

AS Kigali ntiyabashije kwikura imbere ya Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro uko imikino yarangiye

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame muri Mozambique.

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-04 10:08:07 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bwa-mbere-mu-mateka-Namibia-yatoye-perezida-wa-mbere-wumugore-mu-matora-yateje-impaka.php