English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amakuru mashya: RURA yatangaje ibiciro bishya bizajya byishyurwa hakurikijwe ibirometero wagenze.

Itangazo ryatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) riramenyesha abaturarwanda bose, cyane cyane abagenzi bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa  Kigali, ko guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, hazatangizwa igerageza ryo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose.

Igerageza rizatangirira ku mihanda ya Nyabugogo-Kabuga na Downtown-Kabuga mbere yo gukwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali.

Abagenzi bazajya bakoresha uburyo bwa “Tap and Go” aho bazajya bongeraho ikarita (tap out) bageze aho basohokera muri bisi. Uko amafaranga azajya abarwa bizaterwa n’ibilometero umuntu yagenze, igiciro cyatanzwe ni 182 Frw ku kilometero cya mbere n’icya kabiri, 205 Frw ku cya gatatu, kikazamuka buhoro kugeza kuri 855 Frw ku bilometero 25.

Urugendo rwa Downtown – Remera (10km) ruzaba 388 Frw, mu gihe Downtown – Rwandex (6km) ruzaba 274 Frw. Urugendo rwa Sonatube – Prince House (2km) ruzaba 182 Frw naho Nyabugogo – Kabuga (25km) ruzaba 855 Frw.

Abagenzi bagendera ku ntera ngufi bazabona inyungu kuko ibiciro byabo bizagabanuka.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ubu buryo buzafasha abagenzi, cyane ko bwatekerejweho nyuma yo gukuraho Nkunganire. Yongeyeho ko ibiciro by’ingendo ndende bishobora kwiyongera, ariko abakora ingendo ngufi bazungukira.



Izindi nkuru wasoma

Amakuru mashya: FERWAFA yatesheje agaciro ubusabe bwa APR FC .

Amakuru mashya: RURA yatangaje ibiciro bishya bizajya byishyurwa hakurikijwe ibirometero wagenze.

Kabarondo: Abajura ntibatinya guterura inkono iri ku mashyiga!

Menya ibyo umuhanzi Albert wasibishije indirimbo ya Bwiza na The Ben kuri YouTube yatangaje.

Amakuru mashya: Ibiciro byo kumukino wa Derby uzahuza Rayon Sports na APR FC byagiye hanze.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-03 08:11:20 CAT
Yasuwe: 7


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amakuru-mashya-RURA-yatangaje-ibiciro-bishya-bizajya-byishyurwa-hakurikijwe-ibirometero-wagenze.php