Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah babarirwa muri 250.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ingabo za Israel zagabye ibitero biremereye, aho zabigabye ku birindiro bya Hezbollah.
Uyu mutwe uherereye mu majyepfo ya Liban, Israel yagabye yo ibyo bitero mu rwego rwo gusenya ibikorwa remezo bya gisirikare byawo.
Ingabo za Israel zikaba zimaze gutangaza ko zimaze kwivugana abarwanyi bo mu mutwe wa Hezbollah babarirwa muri 250, nyuma yo kuwugabaho ibitero simusiga byo kuwurimbura burundu ku butaka bwa Liban.
Israel ivuga ko mu nyeshyamba za Hezbollah 250 yivuganye, ko hariharimo 21 bari abayobozi b’ingenzi muri uyu mutwe.
Abo 21 na bo bari barimo 3 bo ku rwego rwa brigade, 10 bari ku rwego rwo kuyobora company na 6 bo ku rwego rwa platoon. Aba bose bari bafitiye akamaro gakomeye uyu mutwe wa Hezbollah ku rugamba.
Igisirikare cya Israel cyo kivuga ko kimaze gutakaza ingabo 9 bonyine baguye mu ntambara yabahuje na Hezbollah.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show