English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah  babarirwa muri 250.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ingabo za Israel zagabye ibitero biremereye, aho zabigabye ku birindiro bya Hezbollah.

Uyu mutwe uherereye mu majyepfo ya Liban, Israel yagabye yo ibyo bitero mu rwego rwo gusenya ibikorwa remezo bya gisirikare byawo.

Ingabo za Israel zikaba zimaze gutangaza ko zimaze kwivugana abarwanyi bo mu mutwe wa Hezbollah babarirwa muri 250, nyuma yo kuwugabaho ibitero simusiga byo kuwurimbura burundu ku butaka bwa Liban.

Israel ivuga ko mu nyeshyamba za Hezbollah 250 yivuganye, ko hariharimo 21 bari abayobozi b’ingenzi  muri uyu mutwe.

Abo 21 na bo bari barimo 3 bo ku rwego rwa brigade, 10 bari ku rwego rwo kuyobora company na 6 bo ku rwego rwa platoon. Aba bose bari bafitiye akamaro gakomeye uyu mutwe wa Hezbollah ku rugamba.

Igisirikare cya Israel cyo kivuga ko kimaze gutakaza ingabo 9 bonyine  baguye mu ntambara yabahuje na Hezbollah.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Hamuriswe umushinga wa RDDP II witezweho guteza imbere ubworozi bw’inka.

Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah babarirwa muri 250.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Lesotho.

Ese ingabo za SADC zoherejwe muri DRC zititeguye ni zo zizahagarika umuvuduko wa M23.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-05 12:42:42 CAT
Yasuwe: 7


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-imaze-kwivugana-abasirikare-ba-Hezbollah--babarirwa-muri-250.php