English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Lesotho.

Minisitiri w’Intebe  Dr.Edouard Ngirente yahagarariye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu birori by'ubwigenge bwa Lesotho byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 ukwakira 2024.

Akaba ari ibirori  byo kwizihiza imyaka 200 Lesotho imaze ari Ubwami ndetse n’imyaka 58 ishize ubwo bwami bubonye ubwigenge.

Ibi birori kandi  byaranzwe n’akarasisi ka gisirikare,bikaba kandi  byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zitandukanye n’abanyacyubahiro batandukanye.

U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye umubano mu butwererane mu nzego zirimo n’iz’umutekano.  Cyane ko muri Mutarama 2022 uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura Polisi y’iki gihugu.

Iki gihugu gituwe n’abaturage bake batarenze miliyoni eshatu, ubukungu bw’iki gihugu bushingira ku buhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bitari byinshi.

Ubwami bwa Lesotho bwashinzwe n’Umwami Moshoeshoe I mu myaka 200, buza kubona ubwigenge nyuma y’igihe bwarakoronijwe n’u Bwongereza.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Hamuriswe umushinga wa RDDP II witezweho guteza imbere ubworozi bw’inka.

Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah babarirwa muri 250.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Lesotho.

Ese ingabo za SADC zoherejwe muri DRC zititeguye ni zo zizahagarika umuvuduko wa M23.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-04 17:15:10 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-wIntebe-Dr-Edouard-Ngirente-ari-muri-Lesotho.php