English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, wo kwambika Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri  Santrafurika, mu matsinda ya Battle Group VI ndetse na RWAMED IX Level 2+ Hospital, zambitswe imidali yishimwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa bijyanye no kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Izi ngabo z’uRwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika, MINUSCA, zashimiwe uruhare rwazo harimo no kwita ku buzima bw’abaturage zishinzwe kurindira amahoro muri rusange.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda cya Bria, giherereye mu gace kari mu Burasirazuba, muri Perefegitura ya Haute-Kotto, Umugaba w’Ingabo za MINUSCA, Brig Gen Simon Ndour, yashimye ingabo z’u Rwanda kubera ubuhanga bwazo, imyitwarire myiza n’umusanzu wazo ufatika zatanze.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Hamuriswe umushinga wa RDDP II witezweho guteza imbere ubworozi bw’inka.

Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah babarirwa muri 250.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Undi muntu wa 12 yishwe na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Lesotho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-05 09:46:28 CAT
Yasuwe: 17


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-zu-Rwanda-zambitswe-imidali-yishimwe-muri-Santrafurika.php