Ese ingabo za SADC zoherejwe muri DRC zititeguye ni zo zizahagarika umuvuduko wa M23.
Ingabo ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC zageze mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza umwaka ushize wa 2023, aho zari zisimbuye izari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF.
Amakuru atugeraho nuko umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangaje ko ingabo zabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri DRC, zagiyeyo zititeguye kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Bimwe mu by’umwihariko wamenya kuri SAMIDRC nuko yiyemeje kurwanya ibikorwa byose bya M23.
Gusa nk’uko byagaragaye ntago M23 yigeze ikangwa na SAMIDRC kuko mu gihe cyose yagabwagaho ibitero n’ingabo za RDC, yafataga ibindi.
Mu duce M23 yafashe dukomeye harimo Rubaya, Nyanzale yagenzurwaga na FDLR na Kanyabayonga muri teritwari ya Lubero, twose yadufashe muri 2023 Ukoboza..
Harabu amezi abiri gusa ngo ubutumwa bwa SADC bwuzuze umwaka, ibihugu bigize uyu muryango byohereje abasirikare bakuru i Goma mu nama yatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2024, igamije gusuzuma umusaruro wabwo.
Mu byatangajwe na Banye-Congo bavuze ko guhagarika uyu mutwe wa M23 byabananiye, ko umutwe witwaje intwaro wa M23 ugikora ibyo wishakiye cyane ko nta muntu ushobora kubahagarika.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show