English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iran yakojeje agati mu nozi: Abahanga mu gusesengura iby’intambara.

Benjamin Netanyahu wa Israel yateguje Iran ko igomba kwishyura amakosa yakoze ubwo yagabaga igitero ku gihugu cya Israel mu ijoro ryo ku wa 1 Ukwakira 2024.

Ibi yabivuze nyuma yigitero simusiga cyagabwe kugihugu cye  aho baraswaga  na za missile zirasirwa kure, bakaba barashweho  missile zibarirwa mu 180.

Iran yagabye igitero kuri Israel mu rwego rwo guhorera urupfu rwa Ismail Haniyeh wahoze ayobora umutwe wa Hamas na Hassan Nasrallah wayoboraga uwa Hezbollah wo muri Lebanon bombi bivuganwe n’igisirikare cya Israel.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu nyuma  yo kubona ko ibintu bihinduye isura  yahise ategura inama y’igitaraganya yiga k’umutekano w’igihugu , maze  ahita abwira Iran  ko amakosa yakoze yo kubagabaho igitero bazayishyura.

Yagize ati: "Muri uyu mugoroba Iran yakoze amakosa akomeye cyane, kandi izayishyura. Ubutegetsi bw’i Tehran ntabwo busobanukiwe intego yacu yo kwirinda ndetse n’ikiguzi nyacyo abanzi bacu bishyura".

Yakomeje avuga ko kiriya gitero ntacyo kigeze cyangiza mu gihugu cye, kuko systémes zishinjwe kurinda ikirere cya Israel zahanuye missile hafi ya zose.

Mu gihe Televiziyo ya Al Jazeera yo yatangaje ko  abantu icyenda baguye muri kiriya gitero cyagabwe na Iran.

Kurundi ruhande ingabo zaIran zo zatangaje ko igitero bagabye kuri Israel ko cyageze ku ntego yabo ku kigero cya 90%. Banatangaza ko banashoboye kurimbura ibirindiro bitatu byagisirikare biri mu bikomeye hariya muri Israel.

Abahanga mu gusesengura intamabara baravuga ko Iran na Israel  bishobora kubaviramo intamambara yeruye, bishobora no kuziramo ibindi bihugu  bitandukanye mugihe akanama gashijwe kugarura amahoro ku Isi ntakintu gakoze mu maguru mashya.

Nsengimana donation.



Izindi nkuru wasoma

Israel yafungiye amazi n’umuriro Antonio Guterres kubera ibitero bya Iran.

Iran yakojeje agati mu nozi: Abahanga mu gusesengura iby’intambara.

Kuri uyu mugoroba Iran iri kurasa ibisasu kirimbuzi kuri Israel.

Rurageretse hagati ya Rwanda Premier League na Gorilla Games.

Ubufatanye bw’ingabo hagati y’u Rwanda na Tanzania bukomeje gutanga umusaruro ushimishije.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-02 09:13:49 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iran-yakojeje-agati-mu-nozi-Abahanga-mu-gusesengura-ibyintambara.php