English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rurageretse hagati ya Rwanda Premier League na  Gorilla Games.

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda n’umufatanyabikorwa warwo urufasha guhemba abitwaye neza muri Shampiyona, Gorilla Games umwuka si mwiza.

Abayobozi ba  Gorilla Games bavuga ko basheshe amasezerano y’imyaka itatu bari bafitanye n’uru rwego nyuma y’umwaka umwe kubera kutubahiriza ibiyakubiyemo.

Dushime Vallerie umuyobozi ushizwe itumanaho  muri Gorilla Gamaes, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo gusesa amasezerano kubera ko Rwanda Premier League hari ibyo itubahirije.

Ati “ Mbere yo gusesa amasezerano hari urwandiko twabahaye rukubiyemo ibyo batubahirije byose. Rero mu gihe cy’umwaka hari ibitarubahirijwe bityo duhitamo kuyasesa.”

Abajijwe ibitarubahirijwe, Dushime yanze kugira icyo abitangazaho.

Yakomeje avuga ko nubwo bitagenze neza ariko intego yabo bari bayigezeho irimo kuzamura urwego rwa shampiyona binyuze mu gutanga ibihembo ku bakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abandi.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf yavuze ko amasezerano ataraseswa, anahakana ibyo kutayubahiriza nk’uko yabitangarije Inyarwanda. Ati “Ntabwo turasesa amasezerano na Gorilla Games, bashobora kuba babyifuza ariko twe nka Rwanda Premier League nta gahunda dufite yo gutandukana nabo kuko twubahirije ibyo twasabwaga.”

“Twabandikiye dusaba ko bakongera guhemba nk’uko byari bisanzwe muri Shampiyona ishize, ubu dutegereje ko bizakorwa. Nibidakorwa hazakurikizwa amategeko agenda amasezerano dufitanye.”

Ukwezi kurashize Shampiyona ya 2024/2025 itangiye ariko nta kanunu k’uko abitwaye neza bashora guhembwa kuko umufatanyabikorwa wabikoraga avuga ko yabivuyemo.

Mu Ukuboza 2023 ni bwo Rwanda Premier League na Gorilla Games bari basinyanye amasezerano y’imyaka itatu.



Izindi nkuru wasoma

OMS igiye gufatanya n’u Rwanda guhashya icyorezo cya Marburg, kimaze guhitana 6.

Rurageretse hagati ya Rwanda Premier League na Gorilla Games.

Yica 88% by’abayanduye: Menya unasobanukirwe uko wakwirinda virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda

Byasaga nko kwasa ikibonobono: Mukura VS yasuzuguwe na Gorilla,Gasogi United yahennye mu bakwe.

Ambasaderi w’u Burundi yijunditse u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-28 15:16:04 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rurageretse-hagati-ya-Rwanda-Premier-League-na--Gorilla-Games.php