English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 yihanangirije Guverinoma ya RDC ku bwiyongere bw’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko butazihanganira ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bukozwe n’igisirikare cya RDC (FARDC) ku bufatanye n’Ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR na Wazalendo.

Ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ibi bikorwa bikomeje kwiyongera, aho abasivile b’Abanyamulenge barimo impunzi zahungiye i Uvira bava i Bukavu, bakomeje kwibasirwa bazizwa ubwoko bwabo.

Yagize ati: “Impamvu y’ibyo bitero bibangamira abaturage bo mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge bikorwa n’ubutegetsi bubita ko ari Abanyarwanda.”

Yakomeje ashimangira ko ibi bikorwa bigize ibyaha ndengakamere by’ubutegetsi bwa Kinshasa buterwa inkunga na bimwe mu bihugu mpuzamahanga, bikomeje kuba impamvu nyamukuru y'uko umutwe wa M23 utazigera uguma mu bwigunge.

Ubu bwicanyi bwibasira Abanyamulenge bwateye impagarara, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ubwicanyi buri gukorerwa aba baturage ari Jenoside, asaba ko abayigiramo uruhare bose bazabibazwa.

Abinyujije ku rubuga X, yagize ati: “Mureke abakora iyi Jenoside, abo bafatanya ndetse n’abakomeje kuyirebera bazibuke iyi tariki. Bazatanga ibisobanuro kuri aya mateka.”

Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda, yasubizaga ibihano yafatiwe na Canada, yavuze ko ibi bikorwa byo kwibasira Abanyamulenge bikwiye kwamaganwa n’amahanga aho gukomeza kureberwa ntihagire igikorwa.

Abapasiteri b’Abanyamulenge bishwe n’umutwe wa Wazalendo

Mu bwicanyi bwaherukaga gukorwa tariki ya 3 Werurwe 2025, amakuru aturuka muri Kivu y’Epfo yemeza ko abapasiteri babiri bo mu muryango w’Abanyamulenge, Rutonda Mathias na Kayani Karuciye, bishwe n’umutwe wa Wazalendo, ukorana na FARDC.

M23 igiye gufata ingamba zikakaye

M23 yavuze ko nubwo amahanga akomeje kurebera, bo batazicara ngo bareke abasivile bakomeze kwicwa.

Bisimwa yagize ati: “Niba Isi ikomeje kurebera igaceceka kuri ibi bikorwa bigize ibyaha by’ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurerwa bajeyi na bimwe mu Bihugu, AFC/M23 yo ntizarebera ubwicanyi buri gukorerwa abasivile b’inzirakarengane, tuzakora inshingano zacu.”

Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye bya RDC, aho uherutse gufata umujyi wa Bukavu. Ibi bikorwa by’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bikomeje gutuma hari impungenge z’uko umutekano muri Kivu y’Epfo ushobora gukomeza kuzamba, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushinjwa kuba nyirabayazana w’izi mvururu.



Izindi nkuru wasoma

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23: Inzira yonyine y'umuti?

M23 yihanangirije Guverinoma ya RDC ku bwiyongere bw’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge.

Bagomba kubibazwa - Minisitiri Nduhungirehe yihanangirije abanyamakuru.

Perezida Kagame mu nama ya AU yihanangirije abashinja u Rwanda ibibazo bya Congo.

Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka yahitanye abantu 20.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-04 15:40:21 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-yihanangirije-Guverinoma-ya-RDC-ku-bwiyongere-bwubwicanyi-bukorerwa-Abanyamulenge.php