English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Intambara y'Uburusiya na Ukraine ikomeje kwisasira benshi.

Mu ijoro ku wa 6 Ukwakira 2024, ingabo za Ukraine zatangaje ko Uburusiya bwabagabyeho igitero cya drone. Iki gitero cyagambwe mu murwa mukuru Kyiv ndetse cyangije ibikorwa remezo ku cyambu cya Odesa.

Ikigo cya Leta gishinzwe ubutabazi cyavuze ko umuntu umwe yakomeretse ndetse n’ububiko n’amakamyo y’imizigo byangiritse muri Odesa.

Ikigo cy’ubutasi cya gisirikare cya Ukraine cyavuze ko cyabashije gusenya umutwe w’ingabo z’Uburusiya zari ziri gukoesaha  indege zitagira abadereva. Iki kigo n’ubwo cyavuze ibi ndetse kikanashyira hanze amashusho baraswaho, ntikigeze kivuga aho byabereye cyangwa igihe  byabereyeho.

Amakuru yanditswe n’Ikinyamakuru Washington Post avuga Ukraine ishobora guhabwa “intambwe zifatika” zigana mu muryango wa NATO mu nama ya Ramstein itangira mu Budage ku ya 12 Ukwakira2024.

Ukraine kandi biravugwa ko yaba yaremerewe na Leta y’Ubuholandi  miliyoni 400 z'amayero,hakaba hari n’andi makuru avuga ko iki gihugu cyabahayeLeta ya Ukraine indege z’intambara za mbere F-16.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Rwanda Mountain Gorilla Rally: Umunya-Kenya Karan Patel yigaruriye imitima ya benshi.

Ukraine yasabye ko Perezida Vladimir Putin uri muri Turkmenistan yatabwa muri yombi.

Nyamasheke: Bahangayikijijwe n’ikibazo cy’imbwa zikomeje kubarira amatungo.

Mu Rwanda virusi ya Marburg imaze kwisasira abantu 13.

Kamala Harris ntazitabira ibiganiro by’amahoro bizahuza Uburusiya na Ukraine.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-07 12:10:29 CAT
Yasuwe: 38


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Intambara-yUburusiya-na-Ukraine-ikomeje-kwisasira-benshi.php