Intambara yo kurwanya M23 muri Congo yinjiyemo ikindi gihugu.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aravuga ko igihugu cya Tchad kigiye kohereza ingabo zacyo mu rwego rwo gufasha ingabo za FARDC kurwanya umutwe wa M23 ukomeje kugenda ugaba ibitero bikomeye mu burasirazuba bwa Congo.
Aya makuru yemejwe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tchad, Front pour l'Alternance et la Concorde au Tchad (FACT), ryashyize itangazo hanze ryamagana iki cyemezo cyafashwe na guverinoma yabo.
Amakuru avuga ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yagiriye uruzinduko rw’ibanga muri Tchad ku cyumweru gishize, aho yasabye Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Déby, ubufasha bw’ingabo mu guhangana n’umutwe wa M23. Ibyo byemejwe n’uyu muyobozi wa Tchad, aho ingabo zabo zatangiye imyiteguro yo kujya muri Congo.
Ishyaka FACT ryamaganye iri koherezwa ry’ingabo, ryibutsa ko atari ubwa mbere Tchad ifashe icyemezo nk’iki. Mu 1996, Maréchal Idriss Déby (se wa Mahamat Idriss Déby) yohereje ibihumbi by’ingabo muri RDC mu ntambara ya mbere ya Congo yakuyeho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko. FACT iratangaza ko iki cyemezo gishobora kongera ubukana bw’intambara aho gukemura ikibazo.
Iryo tangazo rigira riti: "Ishyaka ryacu riramenyesha abaturage ko agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Tchad kagiye kohereza ingabo muri RDC. Turamagana ryivuye inyuma iki cyemezo kitagira icyo kizana usibye kongera umutekano muke no gutera ibibazo abaturage b’akarere."
Iki gihugu cya Tchad kije cyiyongera ku bindi bihugu nka Afurika y’Epfo, Malawi, Tanzania, n’u Burundi, bisanzwe bifite ingabo ziri muri Congo zifasha FARDC mu kurwanya M23. Hari kandi n’indi mitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Wazalendo, nayo isanzwe ifasha FARDC.
Nubwo ibi bihugu bikomeje kohereza ingabo, abasesenguzi bavuga ko bitari kugira ingaruka zifatika ku mutwe wa M23, kuko ukomeje kugenda wigarurira imijyi ikomeye irimo Goma ndetse ukaba ugeze no mu marembo ya Bukavu.
Perezida Tshisekedi ngo ashobora kuba abona ubu bufasha nk’amahirwe ya nyuma yo guhangana n’uyu mutwe umaze igihe umuzengereza.
Ibi bibaye mu gihe umutekano muri RDC ukomeje kuzamba, ndetse n’ubuhangayikishije abaturage n’amahanga bibaza ku cyerekezo cy’iyi ntambara irimo kwiyongera ubukana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show