English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ukraine ikeneye amasasu, si amatora - Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ruslan Stefanchuk.

Mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, Ruslan Stefanchuk, yateye utwatsi ibitekerezo bivuga ko hakwiye kuba amatora aho gukomeza kurwana. Yatangaje ko Ukraine ikeneye amasasu aho gukoresha amatora, ashimangira ko igihugu kitagomba kwimakaza demokarasi mu gihe kiri mu mirwano.

Aya magambo ye aje nyuma y’aho Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuze ko adateze kuganira na Volodymyr Zelensky kuko yarengeje manda ye, bityo akaba atakiri umukuru w’igihugu wemewe n’amategeko. Gusa, Ukraine yo ivuga ko amatora azategurwa nyuma y’uko intambara irangiye, kuko amategeko y’icyo gihugu atemera amatora mu bihe by’intambara.

Abinyujije kuri Facebook, Ruslan Stefanchuk yagize ati: “Dukeneye amasasu, ntabwo dukeneye amatora. Kwimakaza demokarasi uri kuraswa hejuru ntabwo ari demokarasi, ni imikino kandi uwayungukiramo ni u Burusiya.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko ashyigikiye Perezida Zelensky, agaragaza ko muri iki gihe icy’ingenzi ari ugutsinda umwanzi aho kujya mu matora.

Iyi mvugo ikomeje gukurura impaka mu ruhando mpuzamahanga, aho bamwe bashyigikiye igitekerezo cya Stefanchuk, mu gihe abandi bavuga ko Ukraine ikwiye gushaka uko yongera kwimakaza demokarasi no gutegura amatora, nubwo biri mu bihe bikomeye by’intambara.



Izindi nkuru wasoma

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.

Ukraine ikeneye amasasu, si amatora - Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ruslan Stefanchuk.

U Rwanda rwahagaritse inkunga z’Ububiligi ruhomba Miliyoni 180€: Dore imishinga yahagaze.

U Rwanda rwahagaritse ubufatanye n'u Bubiligi mu mishinga yari ifite agaciro ka miliyari 131 Frw.

Intambara ya Congo ntishobora kuba iy’Akarere- Perezida Sassou-Nguesso.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-19 16:36:30 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ukraine-ikeneye-amasasu-si-amatora--Perezida-wInteko-Ishinga-Amategeko-Ruslan-Stefanchuk.php