English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo za Israel zarashe ku birindiro by’Abarusiya  biri Syria.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bikomeye birimo n’ibya Leta ya Syria biravuga ko abasirikare ba Israel barashe ku bubiko bw’intwaro z’Abarusiya  zari zibitse mu birindiro bya Khmeimim Airbase biherereye mu mujyi wa Lattakia muri  Syria.

Ibi birindiro bya  Khmeimim Airbase biherereye mu mujyi wa Lattakia muri  Syria amakuru avuga ko ariho ingabo z’Abarusiya zikorera imyitozo ihambaye yo mu kirere.

Amakuru akomeza avuga ko igisirikare cya Israel cyarasheyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga  yagaragazaga  ukuntu ibyo birindiro biri gukongoka, nyuma yo kuraswaho  ingabo za Israel.

Israel iri kurwana n’imitwe  myinshi itandukanye yo mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati ishyigikiwe na Iran, by’umwihariko uwa Hezbollah na Hamas yo muri Palestine yo ifite ubukana  buri hejuru.



Izindi nkuru wasoma

Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah babarirwa muri 250.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Ese ingabo za SADC zoherejwe muri DRC zititeguye ni zo zizahagarika umuvuduko wa M23.

Ingabo za Israel zarashe ku birindiro by’Abarusiya biri Syria.

Cabo Delgado: Ingabo za FADM na RDF zahanganyemo n’ibyihebe, 4 bahasize ubuzima.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-03 16:54:37 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-za-Israel-zarashe-ku-birindiro-byAbarusiya--biri-Syria.php