English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Cabo Delgado: Ingabo za FADM na RDF zahanganyemo n’ibyihebe, 4 bahasize ubuzima.

Imirwano yabaye ku wa 25 Nzeri 2024, ikabera mu gace ka Mucojo gaherereye mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado.

Igisirikare cya Mozambique (FADM) cyatangaje ko cyaburiyemo abasirikare bacyo bane cyo n’ingabo z’u Rwanda RDF, mu gihe nabo bivuganye ibyihebe  10 ibindi 4 bifatwa mpiri, ubwo  baheruka gusakiraniramo n’ibyihebe.

Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique ziri mu bikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado, Brig Gen Omar Saranga, yabwiye Televiziyo y’igihugu cya Mozambique (TVM) ko iyo mirwano yiciwemo abasirikare bane ba FADM, ndetse ko igisirikare cya Mozambique gikomeje kugorwa cyane no kwambura ibyihebe agace ka Mucojo.

Kugeza ubu ibyihebe bya Ansar Al-Sunna byigabanyije mu dutsiko twinshi tujya mu duce twinshi kandi dutatanye, ibyo bikaba byarabereye imbogamizi ingabo za FADM.

Ikindi kandi  ibi byihebe byateze ibiturika mu marembo yinjira i Mucojo uva i Macomia mu rwego rwokugirango abazaa kubatera  bazaturikane n’ibyo bisasu.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Ese ingabo za SADC zoherejwe muri DRC zititeguye ni zo zizahagarika umuvuduko wa M23.

Ingabo za Israel zarashe ku birindiro by’Abarusiya biri Syria.

Cabo Delgado: Ingabo za FADM na RDF zahanganyemo n’ibyihebe, 4 bahasize ubuzima.

Igisirikare cya Israel cyohereje ingabo zacyo muri Lebanon, ahajyiye kubera isibaniro ry’intamba



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-03 11:46:02 CAT
Yasuwe: 16


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Cabo-Delgado-Ingabo-za-FADM-na-RDF-zahanganyemo-nibyihebe-4-bahasize-ubuzima.php