Cabo Delgado: Ingabo za FADM na RDF zahanganyemo n’ibyihebe, 4 bahasize ubuzima.
Imirwano yabaye ku wa 25 Nzeri 2024, ikabera mu gace ka Mucojo gaherereye mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado.
Igisirikare cya Mozambique (FADM) cyatangaje ko cyaburiyemo abasirikare bacyo bane cyo n’ingabo z’u Rwanda RDF, mu gihe nabo bivuganye ibyihebe 10 ibindi 4 bifatwa mpiri, ubwo baheruka gusakiraniramo n’ibyihebe.
Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique ziri mu bikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado, Brig Gen Omar Saranga, yabwiye Televiziyo y’igihugu cya Mozambique (TVM) ko iyo mirwano yiciwemo abasirikare bane ba FADM, ndetse ko igisirikare cya Mozambique gikomeje kugorwa cyane no kwambura ibyihebe agace ka Mucojo.
Kugeza ubu ibyihebe bya Ansar Al-Sunna byigabanyije mu dutsiko twinshi tujya mu duce twinshi kandi dutatanye, ibyo bikaba byarabereye imbogamizi ingabo za FADM.
Ikindi kandi ibi byihebe byateze ibiturika mu marembo yinjira i Mucojo uva i Macomia mu rwego rwokugirango abazaa kubatera bazaturikane n’ibyo bisasu.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show