Ambasaderi w’u Burundi yijunditse u Rwanda.
Intumwa yihariye ya UNCHR Fortuné Gaetan Zongo, muri Nyakanga 2024 yasohoye raporo ishinja Leta y’u Burundi gukorana na Tanzania kugira ngo impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Nyarugusu na Nduta zicyurwe ku gahato.
Iyi Raporo yasobanuraga ko ‘Intumwa yihariye yakiriye amakuru avugwa ku gucyura impunzi z’Abarundi ku gahato bikorwa na Leta ya Tanzania. Iki gitutu cyakurikiwe n’ubwiyongere bw’amagambo ateye ubwoba.’
Iyi raporoikomeza isobanura ko impunzi z’Abarundi zabanje gusenyerwa inkambi, zifungirwa aho zakoreraga ubucuruzi buciriritse, amashuri n’amavuriro yazo birafungwa, moto za bamwe zirafatirwa ibintu byabangamiye impunzi muri rusange.
Leta ya Tanzania yasabwe ibisobanuro ku ruhare ishinjwa mu guhohotera impunzi z’Abarundi, isubiza ko yubaha ingamba zo ku rwego mpuzamahanga n’iz’akarere zigamije kurinda impunzi.
Iyi raporo kandi isobanura ko Zongo yagiriye uruzinduko mu Rwanda kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 21 Werurwe 2024, ahura n’abayobozi bo muri iki gihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’impunzi ziri mu nkambi ya Mahama no mu mujyi wa Huye.
Ambasaderi Elisa Nkerabirori uhagarariye bihoraho u Burundi muri Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, tariki ya 24 Nzeri 2024, yavuze ko ibirego bikubiye muri iyi raporo bitakorewe ubugenzuzi buhagije mbere yo gutangazwa kandi ngo bigamije gutesha agaciro inzego z’igihugu cyabo.
Nkerabirori yagaragaje ko nubwo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishimira u Rwanda ku bwo kwakira neza impunzi n’abimukira, rutemera ko impunzi z’Abarundi zitaha mu Burundi ku bushake.
Yagize ati “Twaguriye ingingo ku baturanyi bacu, u Rwanda rushimirwa kwakira neza impunzi, nyamara impunzi z’Abarundi zaragizwe imbohe, mu gihe Tanzania yo ishinjwa icyitwa gushyira igitutu ku mpunzi z’Abarundi no kuzihohotera kugira ngo zitahe ku ngufu.”
Raporo ya HCR igaragaza ko kugeza tariki ya 31 Kanama, impunzi z’Abarundi zari mu Rwanda zageze ku 51.406. Zirimo 635 zinjiye muri iki gihugu kuva muri Mutarama 2024 ubwo u Burundi bwafungaga imipaka.
UNCHR igaragaza kandi ko kuva mu 2020, impunzi z’Abarundi zirenga 30.000 zatashye ku bushake zirimo 95 zo muri Gashyantare 2024. Zacyuwe binyuze mu bufatanye bw’iri shami rya Loni, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi.
.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show