English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abaturiye Akarere ka Gatsibo barishimira imirimo  yo kwagura Uruganda rw’Umuceri ko iri kugera kumusozo.

Mu Karere  ka Gatsibo  imirimo yo kwagura Uruganda  rw’Umuceri iri hafi kugera ku musozo   kuri ubu  ikaba igeze ku kigero cya 80%.

Umwaka urashize  ibikorwa byo kwagura no kuvugururauru ruganda  bitangiye  mu Karere ka Gatsibo  aho biteganyijwe kongera  ingano y’umusaruro  w’abahinzi n’aborozi muri rusange.

Mbere yuko ruvugururwa  rwari rufite  ubushobozi  bwo kwakira  toni zirenga  hafi  ibihumbi bitanu  z’umuceri  mu gihembwe kimwe gusa, ariko imirimo yo kwagura uru ruganda nirangira ruzakira  toni zisaga ibihumbi 20 byose by’Umuceri.

Abahanga mu  kwagura inganda akaba ari nabo bari kwagura uru ruganda  bongeyemo  igice cyahariwe gutunganya ibiryo by’amatungo  bikazafasha  abahinzi n’aborozi  muguhangana n’ikibazo cy’ibura  ry’ibiryo  by’amatungo  muri aka Karere ka Gatsibo.

Haniyongeyemo kandi igice  igice  cyahariwe  gutunganya umusaruro  w’ibigori  cyane ko aka Karere  kari mu twambere  mu kugira igihigwa cy’ikigori.

Umuyobozi Mukuru w’uruganda  rwa Gatsibo  Rice, Bwana Kanyamacumbi Frederic, yatangaje ko  kwagura uru ruganda  bizafasha  abaturage bo mu Karere ka Gatsibo.

Yagize ati’’Hari ibikorwa  dusazwe dukora  byo gutunganya  umusaruro  w’umuceri  ndetse n’ibindi ariko  nk’uko  twabibonye, muri Gatsibo  hari n’ibindi  byinshi cyane urugero  nk’ibigori  byera ku kigero cyohejuru, na byo turamutse  tubitekerejeho byatanga umusaruro ufatika kurusha uwo byatangaga.’’

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye igiye gufungwa mu gihe cy’amezi 6.

Dore ibibazo 8 byugarije akarere ka Ngororero bituma kadatera imbere ahubwo kagahora inyuma.

RIB yataye muri yombi abayobozi b’akarere ka Rutsiro bakekwaho kunyunyuza imitsi y’abaturage.

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo yakoze impanuka 5 barakomereka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-23 18:04:35 CAT
Yasuwe: 98


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abaturiye-Akarere-ka-Gatsibo-barishimira-imirimo--yo-kwagura-Uruganda-rwUmuceri-ko-iri-kugera-kumusozo.php