English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Burundi: Perezida yatunze agatoki abubaka inzu zitajyanye n’icyerecyezo.

Mu kiganiro  n’abayobozi  batandukanye  b’Abarundi  Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye  yatunze agatoki abubaka  inzu  mu ntara ya Bujumbura by’umwihariko  mu gace ka Tenga, abateguza ko mu mwaka wa 2060  hazaba harabaye isibaniro y’amabandi ndetse n’ibisambo.

Iki kiganiro Evariste ya gitambukije  ku munsi wejo tariki ya 24 Nzeri 2024, aho yabanje kugaragaza ko atishimiye  abantu biremereza , bakanga  gukurikiza amategeko baba barashyiriweho  kandi ariyo  nzira nziza yo kugira umutuzo.

Perezida Evariste Ndayishimiye  yagize ati’’ Ikintu cyambere cyona  kikanonona n’igihugu  ni ukutumva  no kutumvira. Icyo nicyo  cyishe ubu  Burundi. Niba mushaka gutera imbere, reka mbabwire  ibintu bibi tugomba kubanza kureka kugira ngo  dukire indwara turwaye.’’

Ndayishimiye yasabye abayobozi bose b’igihugu by’umwihariko  ab’i Bujumbura  ko bagomba kugendera  kuri gaahunda y’igihugu   bihaye ya 2040 na 2060, hanyuma bagaharanira  iterambere ry’igihugu  n’abaturage muri rusange.

Muri iyi ntama kandi Evariste  yashimangiye  ko imyubakire iri mu gace ka Tenga  ko igomba kuvugururwa mu maguru mashya  kubera ko iramutse itavuruwe yazateza ikibazo  gikomeye cyirimo  no kuba indiri y’amabandi ndetse n’abicanyi.

Ati’’ Nimumbwire, abantu muba mu i Tenganimumbwire  icyerecyezo cyo mu i Tenga  mu mwaka wa 2060. Nimumbwire? Ibisambo  biziba mu Kamenge, muri Centre Ville n’ahandi  none umupolisi azanyurahe ko mwahujuje  akajagari  katagira imihnda n’amatara, nimumbwire  azanyurahe naza?

Yakomeje avuga ko akajagari  kazaba ari kenshi muri Tenga  ko amabandi yose y’umujyi azajya ataha aho muri Tenga.

Perezida Evariste Ndayishimiye  yasabye  ba Guverineri bose ko  bagomba guhindura  imikorere n’imikoreshereze,  bakagendera kuri gahunda  yashyizweho na Leta, kandi bagakora icyo abaturage babategerejeho.



Izindi nkuru wasoma

Burundi: Perezida yatunze agatoki abubaka inzu zitajyanye n’icyerecyezo.

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-25 12:12:41 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Burundi-Perezida-yatunzo-ko-ari-bo-bakurura-abicanze-agatoki-abubaka-inzu-zitajyanye-nicyerecyeyi.php