Impaka ku Basifuzi zongeye kuzamuka nyuma y’isezererwa rya Gasogi United.
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yatangaje ko ikipe ye itasezerewe na APR FC ahubwo yakuwemo n’umusifuzi. Ibi yabivuze nyuma y’umukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Gasogi United yari yinjiye mu mukino ifite intego yo kwishyura igitego 1-0 yatsinzwe na APR FC mu mukino ubanza, ariko yisanga itishimiye ibyemezo by’abasifuzi. Mu minota 10 ya mbere, Gasogi United yabonye amahirwe yo gutsinda, ariko ibitego byayo bikomeza guteshwa agaciro kubera ibihano byo kurarira. Ibi byateye impaka nyinshi, aho bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuze ko ikipe yabo iri kuberwa akarengane.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, KNC yavuze ati: “Twebwe ntabwo dusezerewe na APR FC, ahubwo byatewe n’umusifuzi utatubereye umunyakuri. Ndizera ko namwe mwabibonye, muzagende mu byivugire.”
Nubwo Gasogi United yakomeje kotsa igitutu APR FC, umukino warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, bituma APR FC ikomeza muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro kuko yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza. Iyi kipe y’ingabo izahura na Police FC yasezereye AS Kigali ku ntsinzi y’ibitego 4-3 mu mikino ibiri.
Gusa amagambo ya KNC yongeye kuzamura impaka ku mikorere y’abasifuzi mu marushanwa yo mu Rwanda, aho bamwe bashimangira ko hakwiye ingamba nshya mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk’ibi bikunze kugarukwaho n’amakipe atandukanye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show