English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC iherutse  gusuzugurirwa mu Misiri yasesekaye i Kigali.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu ikubutse mu Misiri  mu gukina umukino wa CAF Champions Leauge, aho yatsindiweyo ibitego bitatu byose kuri kimwe  mu mukino wo kwishyura  mu gihe umukino ubanza byari byarangiye baguye miswi bakanganya igitego kimwe kuri kimwe, APR FC ikaba yarasezerewe  ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Uyu munsi tariki ya 23 Nzeri  2024,saa 10:30 ni bwo abagize iyi kipe bageze ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kanombe,  ubona ko batishimiye gutahukana insinzwi  mu Rwagasabo. Chairman  wa APR FC ( Rtd) Karasira Richard  ntiyigeze avugana n’itangaza makuru  yahise abasigira  umuvugizi w’ikipe ngo abe ari we baganira.

Ni kenshi iyi kipe  igarukiye ku marembo ya CAF  champions League, cyane ko n’umwaka washize yari munzira ziyerekeza yo ariko bakaza kunyanjyirwa  imvura y’ibitego na Pyramids.

  Umuvugizi wa APR FC mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko abakinnyi ba Pyramids  babarushije amahirwe.

Yagize ati’’Pyramids icyo yaturushije n’amahirwe kuko natwe twakinnye neza ndetse tunahusha ibitego byari byabazwe  mu mikino yombi yaba ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Twakinnye neza byakarusho tunabanza igitego mu izamu rya Pyramids.’’

Asoza yavuze ko hari byinshi bize kandi bagomba gukosora by’umwihariko ngo bagomba kujya bitwara neza murugo kugira ngo niba ugiye gukinira hanze ujyane impamba y’ibitego byinshi.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu nyuma yo gusezererwa  muri CAF Champions Leaugue igiye gukomereza muri  Shampiyona y’u Rwanda  igeze ku munsi wa kane, aho APR FC itarakina  umukino  n’umwe, ikaba izatangirira Shampiyona  kuri Stade  Umuganda  ku Cyumweru  itura umujinya ikipe ya Etincelles.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ikipe y’Igihugu ya Misiri ishobora kuterekeza mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi.

APR FC iherutse gusuzugurirwa mu Misiri yasesekaye i Kigali.

Ingabo z’u Rwanda zikomotse muri Cabo Delgado zageze i Kigali.

Azam FC yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-23 14:43:20 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-iherutse--gusuzugurirwa-mu-Misiri-yasesekaye-i-Kigali.php