English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese koko Gaz yo mu kiyaga cya Kivu ishobora guturika? -REMA yabivuzeho

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibidukikije mu Rwanda REMA, cyamaganye amakuru akomeje gicicikana hirya no hino avuga ko hari ibyago byinshi byo guturika kwa Gaz ari mu kiyaga cya Kivu.

REMA ivuga ko inkuru zitandukanye zirimo n'iyatangajwe na National Geographic ari ibihuha. Inkuru ya National Geographic  yavugaga ko gaze yo mu kiyaga cya Kivu yazamutse ku gipimo cya 60%, iyi nkuru yakomeje ivuga ko iri zamuka ryongeye ibyago byo guturika kwayo, bikaba byatera ingaruka ihambaye ku bantu batuye hafi y'ikiyaga cya Kivu ndetse n'ibidukikije muri Rusange.

Mudakikwa Eric Umuyobozi wa REMA mu ishami rishinzwe isesengura ry'ibidukikije n'ikuric kiranwa ry'ikiyaga cya Kivu yasobanuye ko amakuru aheruka mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka 2018 yerekenye ko imyuka ya gaze muri icyo kiyaga ihagaze neza.

Mudakikwa yijeje Abanyarwanda ko uburyo bwo kuyikuramo bukorwa hakurikijwe ubushishozi amabwiriza kugirango hirindwe guhungabanya ibindi bice by'ikiyaga.

Ati"Ntabwo ari ukuri ko gucukura gaze bishobora gutera iturika rya gaze kuko kubikora bikorwa nta guhungabanya umutekano w'ikiyaga.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuva mu mwaka wa 2018 hari Laboratoire yabugenewe ikurikina ikiyaga cya Kivu umunsi ku munsi  kandi hashyirwaho sitasiyo zikurukirana ibibera munda y'isi kugirango ibishobora gutera ikibazo bimenyekane hakiri kare.

Ati"Ntakibazo gishobora gutungurana kuko dukomeje ubufatanye bwa hafi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ku bijyanye  n'umutingito ndetse n'iruka rya Nyiragongo kuko ari muri bimwe bishobora gutuma haba iturika mu kiyaga cya Kivu.

REMA igaragaza ko ikiyaga cya Kivu kirimo kilometero kibe zibarirwa hagati ya 55 na 69 za gaze metani na kilometero kibe 270 kugeza 300 za doxyde de carbone.



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Ese koko Gaz yo mu kiyaga cya Kivu ishobora guturika? -REMA yabivuzeho

RIB yataye muri yombi abasore 2 bakekwaho kwiba inkoko 19

G.S KIVUMU-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANWA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO,GUSABA,KUGURA NO KUGEMURA I



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-23 11:32:07 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-koko-Gaz-yo-mu-kiyaga-cya-Kivu-ishobora-guturika-REMA-yabivuzeho.php