Ihuriro AFC/M23 ryongeye kugira ibyo risaba Leta ya Congo.
Ihuriro AFC/M23 ku cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, ryasabye Guverinoma iyobowe na Felix Tshisekedi kwemera ibiganiro nyuma yaho ritangaje ko ryafashe umujyi wa Bukavu, uri mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Mu itangazo AFC/M23 yasohoye, ivuga ko yafashe Bukavu ngo igarure umutekano kandi ifashe abaturage, isaba kandi ingabo za leta n’abo bafatanya kuva mu mujyi nyuma yo kwica abaturage no gukora ibikorwa bibahutaza.
AFC/M23 yagize iti “AFC/M23 iramenyesha umuryango mpuzamahanga ko kubera ikibazo cy’umutekano mucye, kwica abaturage no gusahura bikorwa na FARDC, ingabo z’u Burundi FNDB, FDLR n’abo bafatanya, yiyemeje gufasha abaturage. Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, igisirikare cyacu kiri kugerageza kugarura umutekano w’abaturage n’ibyabo.’’
Yakomeje iti “Turongera guhamagarira ibiganiro n’ubutegetsi bwa Kinshasa ngo haganirwe impamvu muzi y’iki kibazo, ngo amahoro yongere agaruke mu gihugu cyacu.”
Ku munsi w’ejo mu Mujyi wa Bukavu, hiriwe humvikana amasasu n’imbunda ziremereye hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo.
M23 yafashe Bukavu nyuma yo gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu , agace ka Kalehe na Katana.
Umutwe wa M23 uvuga ko mu gihe leta ya Kinshasa itakwemera ibiganiro, bakomeza kurwana kugeza igihe bakuyeho ubutegetsi bavuga ko bwica abaturage by’umwihariko abanye-Congo bavuga ikinyarwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show