Kayonza: Ibyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba Leta mbere Kwibuka ku nshuro ya 31
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kayonza, barasaba ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange ruri kubakwa, kimwe n’inzu ziri kubakirwa abatishoboye barokotse Jenoside, byaba byararangiye mbere yuko Abanyarwanda binjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byatangajwe mu gihe Inama Njyanama y’aka Karere ka Kayonza iherutse gutangiza icyumweru cy’Umujyanama, aho Abajyanama basura Ibikorwa Remezo bigira uruhare mu iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu Karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi kwihutisha ibikorwa byo gusigasira ibimenyetso by’amateka ya Jenoside ku Rwibutso rwa Mukarange, ariko kandi abarikubakirwa na bo bakubakirwa vuba kugira ngo Kwibuka ku nshuro ya 31 bizagere baramaze kubakirwa.
Didas Ndindabahizi Warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati “Ibyo dusaba ubuyobozi bwite bwa Leta ntabwo tubibasaba ubu gusa, ni byo dusanzwe tubasaba n’ubundi babidufashamo. Icya mbere hari inyubako zirimo zikorwa zubakiwe abacitse ku icumu hari aho uboba bigaragara ko muri iki gihe zaba zitararangira, bibaye byiza twazinjira muri kiriya gihe (Kwibuka ku nshuro ya 31) zarangiye zanatujwemo abazigenewe kuko byongera kubafasha iyo dutangiye biriya bihe abantu bafite aho batura barahabonye.
Yakomeje agira ati “Ibikorwa bibera ku Rwibutso Akarere kacu karimo karakora ku Rwibutso rukuru rwa Mukarange, twasabaga ko ibikorwa byihutishwa kugira ngo igihe cyo kwibuka tugiye kwinjiramo bizabe byararangiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko mu cyumweru cy’icyunamo kizatangira tariki 07 Mata, hateganyijwemo ibikorwa binyuranye.
Ati “Harimo nko gusura ibikorwa by’iterambere Akarere karimo kugeza ku baturage. Mu bihe turimo twitegura Kwibuka, hari ibikorwa binyuranye birimo gukorwa. Nk’akarere kacu hari ahantu hatandukanye hari kubakwa ibimenyetso by’amateka cyane cyane ahagiye hakorerwa ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorerwe Abatutsi, harimo harubakwa ibimenyetso ari na ho hakunze gukorerwa ibikorwa byo kuhibukira.”
Ku nzu ziri kubakirwa abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere yagize ati “turimo gusoza kugira ngo ashyikirizwe beneyo. Bijyanye n’ibihe twubatse urwibutso rwa Mukarange ariko n’inzu y’amateka yarangiye ubu harakorwa ubusitani ku buryo icyo gihe cyo Kwibuka cyagera ibyo bikorwa byateganyijwe bimaze gusozwa kandi byakozwe neza.”
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka Karere, basaba kandi ko ibyaha by’ingengabirekerezo ya Jenoside byagaragaye mu minsi ishize bikwiye kurandurwa, kandi ababikora bakabiryozwa n’ubutabera hakurikijwe amategeko.
Inkuru dukesha Radiyo TV10
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show