AFC/M23 yatangaje impamvu yanze kuva muri Walikare
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batavuye mu mujyi wa Walikare nk'uko byari biteganyijwe, nyuma yo kubona ko uruhande barwana narwo—Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi bafatanyije—bakomeje ibitero, harimo no gukoresha indege za drone.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, yasobanuye ko nubwo mbere bari bafashe icyemezo cyo kurekura Walikare, ku Cyumweru tariki 23 Werurwe, FARDC n’abambari bayo banze guhagarika ibikorwa byabo bya gisirikare muri aka gace.
"Ibi byatumye habaho idindira ryo kuva muri aka gace kw’abarwanyi ba AFC/M23," yavuze Kanyuka, ashimangira ko ibyo bikorwa bibangamiye intambwe yari imaze guterwa mu biganiro bigamije amahoro.
Iki cyemezo cyo kurekura Walikare cyari cyatangajwe ku wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, kikaba cyari cyakiriwe neza n’impande zitandukanye zirimo Guverinoma y’u Rwanda, FARDC ndetse na Qatar.
Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ku Cyumweru, u Rwanda rwashimye icyemezo cya AFC/M23, rwemeza ko ari intambwe nziza mu nzira yo gusubiza amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Ku rundi ruhande, FARDC nayo yari yasohoye itangazo rivuga ko yashimye icyemezo cy’AFC/M23 ndetse ko yari yahagaritse ibitero kuri iyo mirwano. Gusa, AFC/M23 ivuga ko ibyo byari amagambo gusa, kuko ku wa 23 Werurwe ibikorwa bya gisirikare byakomeje, bituma icyemezo cy’iyimuka cyadindira.
Ibi byose bije nyuma y’ibiganiro byabereye muri Qatar hagati ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, bayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Guverinoma ya Qatar nayo yari yashyize hanze itangazo kuri uyu wa Mbere, ivuga ko ishimira ibikomeje gukorwa n’impande zombi mu gushaka amahoro arambye mu karere.
Uku kudohoka ku masezerano yo kurekura Walikare bishobora kugira ingaruka zikomeye ku biganiro by’amahoro, kuko bigaragaza ko hakiri icyuho mu kwizerana hagati y’impande zihanganye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show