Ibyiza Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agenerwa kugira ngo asohoze inshingano ze neza
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ni umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bafite uruhare rukomeye mu miyoborere myiza no gukurikirana imigendekere y’ubutabera mu Rwanda. Kugira ngo abashe gusohoza inshingano ze nta nkomyi, amategeko amwemerera ibihembo n’ibindi bimufasha gukora akazi ke neza.
Dore ibyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agenerwa:
1. Umushahara mbumbe: Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ahembwa amafaranga y’u Rwanda 4,346,156 Frw buri kwezi.
2. Inzu yo guturamo: Leta imuha inzu yujuje ibisabwa byose kugira ngo abashe gutura neza.
3. Imodoka y’akazi: Agenerwa imodoka imwe ihoraho, ndetse Leta yishyura ibikenerwa byose kugira ngo igume mu mikorere myiza.
4. Amafaranga yo kwakira abashyitsi: Buri kwezi, ahabwa 600,000 Frw yo kwakira abashyitsi ku kazi ndetse n’andi 600,000 Frw yo kwakira abashyitsi mu rugo.
5. Uburinzi bwihariye: Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga arinzwe umutekano we ku kazi, mu rugo, no mu bindi bihe bikenewe.
6. Itumanaho rigezweho: Ahabwa telefoni igendanwa n’itagendanwa, fagisi, interineti (igendanwa n’itagendanwa), telefoni ikorana na satelite, anteni parabolike, byose byishyurwa na Leta.
7. Amazi n’amashanyarazi: Byose byishyurwa na Leta kugira ngo abashe gutunganya akazi ke nta kibazo.
Ibi ni bimwe bigenerwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agenerwa nk’umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu. Ibi byose bigamije kumufasha gukora akazi ke neza, mu nyungu z’igihugu n’ubutabera bwacyo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show