English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

I Nduba huzuye uruganda ruzajya rubyaza umusaruro imyanda ihoherezwa

Mu Karere ka Gasabo hafi y'ikimoteri cya Nduba huzuye uruganda rugomba kujya rutunganya imyanda ijyanwa muri icyo kimotero bityo abaturage batuye hafi yacyo bakareka kubangamirwa n'umwanda uva muri icyo kimoteri.

Ubuyobozi bw'urwo ruganda bavuga ko bitegenijwe ko uru ruganda ruzajya rutunganya toni eshanu z'ifumbire y'imborera ku munsi.

Mbere yo gutunganya ifumbire hazajya habanza gutandukanya imyanda ibora n'itabora hanyuma abahinzi bayifashishe bafumbira imyaka yabo.

Mu kunoza imikorere y'uru ruganda ,umujyi wa Kigali ugiye kunoza uburyo iyo myanda itwaramo kandi bakigisha abaturage ko bagomba kujya batwara imyanda bamaze kuyitandukanya.

Uyu mushinga uri gukorwa ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda Luxembourg na GGI RWanda.

Minisitiri w'Ibidukikije Dr Valantine Uwamaliya yavuze ko ibi bizatuma imyanda idakomeza kuba umutwaro ku baturage batuye hafi y'icyo kimoteri.

Ati"Imyanda igomba kuba igikoresho fatizo aho kuba imyanda nkuko byumvikana kandi ibyo bikazafasha Leta mu kugera ku cyerekezo kirekire cy'iterambere."

Uruganda rwa Nduba rwuzuye rutwaye asaga miliyari enye z'amafaranga y'u Rwanda.

 



Izindi nkuru wasoma

Kubera umusaruro nkene, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal Aliou Cissé yeretswe imiryango.

Ubufatanye bw’ingabo hagati y’u Rwanda na Tanzania bukomeje gutanga umusaruro ushimishije.

Abaturiye Akarere ka Gatsibo barishimira imirimo yo kwagura Uruganda rw’Umuceri ko iri kugera kum

Uruganda rw'Abashinwa rukora imyenda rwafashwe n'inkongi rurashya rurakongoka

Uyu mwaka Abanyarwanda biteguye bidasanzwe umuganura bitewe n'umusaruro babonye



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-20 09:12:41 CAT
Yasuwe: 123


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/I-Nduba-huzuye-uruganda-ruzajya-rubyaza-umusaruro-imyanda-ihoherezwa.php