Uruganda rw'Abashinwa rukora imyenda rwafashwe n'inkongi rurashya rurakongoka
Uruganda C&D Products Rwanda rukora imyenda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro, rwafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo imyenda rwakoraga.
Ni inkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ahagana Saa Kumi n’imwe z’igitondo. Ibikoresho byose byari birimo byifashishwaga mu kazi ka buri munsi nk’imyenda, ipamba n’ibindi, byakongotse.
Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri C&D Products Rwanda, Ntabana Yves, yavuze ko rwahiye ku buryo ibikoresho byose bakoreshaga byahiriyemo.
Ati “ Rwahiye Pe! Hahiye ibintu byose byari birimo imbere byahiye, ameza dukoreraho, imashini, ububiko bw’imyenda n’iz’ibitambaro byose byahiye.’’
Mu masaha y’igitondo nibwo kuzimya iyi nkongi byarangiye bitewe n’uko uruganda ari runini cyane.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yavuze ati “ Umuriro watangiriye muri etage, ntabwo ari mu ruganda nyir’izina. Hari hakinze nta bantu bari bahari. Ibintu byangiritse ni byinshi bitarabarwa neza, nta muntu wahaguye nta n’uwakomeretse nta n’izindi nganda zo ku mpande zangiritse. Ntabwo turamenya icyabiteye.”
Uruganda C&D Products Rwanda ruri mu zikomeye zidodera imyenda mu Rwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show