English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uyu mwaka Abanyarwanda biteguye bidasanzwe umuganura bitewe n'umusaruro babonye

Abaturage b'ibyiciro binyuranye by'imyaka bagaragaza ko biteguye kwizihiza Umuganura kuko uw'uyu mwaka ugiye kuba barereje ibiribwa bihagije ku buryo nta kibazo cy'inzara bafite.

Inzira y'umuganura ni imwe muri 18 z'Ubwiru bw'u Rwanda kuva kuri Gihanga I Ngomijana wabaye umwami wa mbere w'u Rwanda.

Umunsi w’Umuganura utegurwa mu buryo bwihariye hibandwa ku mafunguro ya Kinyarwanda arimo umutsima w'amasaka, ibishyimbo n'imboga kenshi bifatirwa ku nkoko iriho urukoma.

Nyuma yo gufata iri funguro, benshi barenzaho icyo kunywa nk’amarwa cyangwa ikigage.

Inzira y'umuganura yakozwe kugeza ahagana mu 1920 ndetse abakoloni b’Ababiligi bageze mu Rwanda mu 1925, ni bwo bahise bakuraho umuganura.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo ibirori by'Umuganura byongeye kwizihizwa. Icyo gihe byabereye i Nyanza mu Rukari.

Bamwe mu basheshe akanguhe bamaze kurya umuganura inshuro nyinshi bavuga ko biteguye bidasanzwe Umuganura w'uyu mwaka bitewe n'umusaruro babonye.

Uretse abakuze, urubyiruko narwo ruvuga ko amateka y'Umuganura rukwiye kuyavomamo isoko y'Ubumwe bwarangaga abo hambere kugira ngo buzabafashe kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Aba baturage bashima imbaraga ubuyobozi bwashyize mu kugarura Umuganura mu Banyarwanda kuko washushanyaga ubumwe bwabo.

Buri mwaka uwa Gatanu w'icyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Kanama, ni bwo umunsi w'Umuganura wizihizwa. Leta y'u Rwanda itanga n'ikiruhuko kugira ngo habeho ubusabane hagati y'Abanyarwanda, bazirikana ibyiza bagezeho ndetse banahige imihigo y'umwaka utaha.

Muri uyu mwaka, Umuganura uzizihizwa ku wa Gatanu, tariki ya 2 Kanama 2024. Ku rwego rw’lgihugu, Umuganura 2024 uzizihirizwa mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuganura 2024 uzizihizwa mu turere twose tw’Igihugu uhereye mu Midugudu no mu miryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga bishimira ibyagezweho mu mfuruka zose.

Umuganura2024 uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira. Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri”.

                                   



Izindi nkuru wasoma

Biteye ubwoba: Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe muri 2023/24-Gov. Rwangombwa.

I Kigali hagiye kubera ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri. Menya icyo rizibandaho.

Impuguke 16 zari zimaze umwaka ziga gutubura imbuto zitandukanye zahawe impamyabumenyi.

Ubushinjacyaha bwasabiye Muheto gufungwa umwaka n’amezi umunani kubera ibyaha 3 aregwa.

‘’Uyu mwaka wabaye muremure ku bo mu myidagaduro’’ Muroge magazi amazi si yayandi!



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-01 10:50:02 CAT
Yasuwe: 108


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uyu-mwaka-Abanyarwanda-biteguye-bidasanzwe-umuganura-bitewe-numusaruro-babonye.php