English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Huye:Paul Kagame yakiriwe n'abasaga ibihumbi 300 aba-Rayon bacinya akadiho bamwakira

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena, Umukandida w'ishyaka FPR- Inkotanyi Paul Kagame yageze mu Karere ka Huye aho yakiriwe  n’ibihumbi bisaga 300 by’abatuye ako karere n’utundi turere bahana imbibi. Hari ku munsi wa gatanu w’ibikorwa byo kwiyamamaza.

Babifashijwemo na DJ Ira uri gucuranga indirimbo z’abahanzi batandukanye zamamaza Umuryango FPR Inkotanyi n’Umukandida wawo Paul Kagame, abari kuri Site ya Huye babanje gucinya akadiho bategereje ko ahagera.

Kwizera Anitha waturutse mu Kagali ka Muyogoro mu Murenge wa Huye wo mu Karere ka Huye, yavuze ko yahisemo kujya gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kubera imihanda, amashuri n’amavuriro yagejeje ku batuye Akarere ka Huye hamwe n’utundi byegeranye.

Ati “Ikintu nshima cyane ni uyu muhanda wacu uva Huye ujya i Nyaruguru, rwose twaje neza. Ibintu namushimira ni byinshi, amashuri meza, ikindi kidufasha ni biriya byo kurya ku ishuri biradufasha, bigabanya kuva mu mashuri kw’abana, birafasha cyane.

Uyu mukobwa w’imayaka 23, yavuze ko icyo basaba Perezida Kagame mu myaka iri imbere ari ugukomereza ku byo yari amaze kubagezaho kuko byose babishima ariko urubyiruko rugahabwa uburyo bwo gutera imbere kurushaho.

Nk’ikipe y’i Nyanza, abafana ba Gikundiro ntibatanzwe muri ibi bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Mu 2017, ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga i Nyanza, yagize ati "Namwe ba Rayon Sports, muraho!"

Mu 2022, abafana ba Rayon Sports bifurije Perezida Paul Kagame isabukuru y’imyaka 65 y’amavuko ku mukino bahuriyemo na Espoir FC kuri Stade ya Kigali.

Ibikorwa byo Kwiyamamaza birakomeje ku bakandida Perezida bahatanira kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu iri imbere ndetse n'abiyamamariza kuba Abadepite mu matora ateganijwe tariki ya 14 na 15 Nyakanga uyu mwaka. 



Izindi nkuru wasoma

Paul Kagame yavuze ko ntarwitwazo ruzongera kubaho mu guteza imbere siporo

PSD ivuga ko ifite impamvu nyinshi zituma yarahisemo gushyigikira Umukandida Paul Kagame

Karongi:Paul Kagame yahaye isezerano rikomeye Abanya-Karongi

Kagame yihanganishije imiryango y'abapfiriye mu mpanuka y'imodoka yaritwaye abajya aho yiyamamariza

Huye:Paul Kagame yakiriwe n'abasaga ibihumbi 300 aba-Rayon bacinya akadiho bamwakira



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-27 11:49:35 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/HuyePaul-Kagame-yakiriwe-nabasaga-ibihumbi-300-abaRayon--bacinya-akadiho-bamwakira.php