English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi ihana imbibi n’uburundi ndetse na Congo yijejwe n’ishyaka DGPR  kutazongera gufungirwa imipaka

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green party) kuri iyi tariki yambere Nyakakanga ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe  Abagatuye bizezwa ko batazongera guhura n’ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka y’ibihugu by’abaturanyi bya hato na hato nkuko bimeze ubu mu gihugu cy’uburundi. 

Ni kenshi hagiye humvikana amajwi haba ay’abanyarwanda cyangwa abo mu bihugu bituranyi byafunze cyangwa byafungiwe imipaka  ko bari guhura n’ibihombo bitandukanye bituruka ku migenderanire mibi y’ibihugu ndetse bikavamo ifungwa ry’imipaka bigatera ihagarara ry’ubuhahiranire bw’abaturage. 

Akarere ka Rusizi nk’akarere gafite umwihariko wo guhana imbibi n’ibihugu bya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’uburundi abagatuye bavuga ko bumva neza uburemere bwo gufungirwa imipaka cyane ko kugeza ubu ibi bihugu byombi umubano wabyo n’igihugu cy’u Rwanda utameze neza by’umwihariko igihugu cy’uburundi doreko umupaka ugihuza n’uRwanda ufunze. 

Ntambabaro Leandre umwe mubakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka avuga ko kuri ubu imirimo ye yahagaze guhera igihe igihugu cy’uburundi cyafungaga umupaka none kuri ubu ubuzima bwe busigaye bugoye ku buryo bukomeye 

Yagize ati” Ubundi mu gihugu cy’uburundi twavanagayo ibintu byinshi cyane ibijyanye n’ibyo kurya nk’amavuta imikeke naho imyenda n’inkweto byo akenshi tubivana muri Congo (DRC) natwe tukabaha amata, ibiribwa bitandukanye mbese duhahirana ibintu bitandukanye kandi byinshi  ariko kuri ubu byarahagaze kuko uburundi bwafunze umupaka n’ubwo na Congo nayo iyo saa cyenda zigeze utaraza gutaha biba ikibazo gikomeye kandi byitwa ngo umupaka urafunguye nukuri ubuzima  bwabaye bubi .”

 Ibi abihurizaho na Murekatete Alliance wiyita umushabitsi avuga ko kuri ubu bigoranye gukomeza imirimo ye

Ati “ kuri ubu mu gihugu cy’uburundi nakuyeyo amaso kuko ntabwo najyayo ubu nerekeje mu gihugu cya Congo ariko nabwo ibyo nabonaga I Burundi sibyo mbona muri Congo urumva ko byanze bikunze ibintu byarahindutse kandi biragoye  “ 

Dr.Frank Habineza perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda imbere  y’abaturage ba Rusizi batangaza ibi yavuze ko iri shyaka  ryagitekerejeho agaruka ku masezerano azajya asinywa kumpande zombi akumira ifungwa ry’imipaka

Ati “ Urugero ubu hari amasezerano mpuzamahanga  u Rwanda rwasinyanye n’igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo ajyanye n’amashanyarazi nkubu nubwo twagirana amakimbirane ameze ate ntabwo twabakupira cyangwa ngo badukupire amashanyarazi dusangiye. Ubu buryo rero nibwo tuzakoresha hasinywa amasezerano mpuzamahanga akumira ifungwa ry’imipaka ahubwo tugakoresha ubundi buryo mu gukemura amakimbirane twagirana ”

Kugeza ubu umupaka uhuza igihugu cy’u Rwanda n’Uburundi ku butaka urafunze ibi bihagarika imigenderanire y’abatuye ibihugu byombi n’ubwo igihugu cy’u Rwanda gitangaza ko kuruhande rwacyo umupaka ugihuza n’Uburundi udafunze gusa abaturage b’ibihugu byombi bakifuza ko imipaka yafungurwa imirimo y’ubuhahiranire igasubukurwa doreko abegereye imipaka hari ubwo bashyingirana gufunga imipaka bikavamo gutandukanya imiryango aribyo Dr.Frank Habineza aheraho asaba abatuye Akarere ka Rusizi bamutora akayobora u Rwanda  ndetse n’abakandida depite mu matora ateganijwe ku itariki ya 14 na 15 Nyakanga

Kuri uyu munsi kandi Dr.Franka Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjingo yakirwa n'imbaga yuzuye akanyamuneza bamusezeranya ko bazatora kuri Kagomba ikimenyetso cy'ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije

Abaturage ba Nyamasheke bishimiye Dr.Frank Habineza

 

Dr. Frank Habineza yavuze ko ifungwa ry'imipaka rya hato na hato ritazabaho mu gihe yatowe

Dr.Frank Habineza avuga ko yakiriwe neza doreko yaraye muri aka karere ka Rusizi 

Kagoma ikirango cy'ishyaka DGPR 

Dr.Frank Habineza ikibazo cy'ifungwa ry'imipaka cyavugutiwe umuti asaba gutora DGPR

Nyamasheke basabwe kuzatora Kuri Kagoma 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Itegeko rihana gushyingirwa kw'abana ryakiriwe neza muri Sierra Leone

Rusizi ihana imbibi n’uburundi ndetse na Congo yijejwe n’ishyaka DGPR kutazongera gufungirwa im

Huye: Ishyaka DGPR ryasobanuye iherezo ry’umutwaro w’imisoro ku bacuruzi

Ngororero : Ishyaka DGPR ryijeje Gare nshya abaturage ba Kabaya

Nyanza: ishyaka DGPR ryijeje Abakoresha Mituweli ko bazabona imiti yose bakeneye bayifashishije



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-07-01 13:33:59 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-ihana-imbibi-nuburundi-ndetse-na-Congo-yijejwe-nishyaka-DGPR--kutazongera-gufungirwa-imipaka.php