Abana b'impinja b'impanga bicanywe na nyina mu gitero cya Israel muri Gaza
Abana b'impinja b'impanga biciwe mu gitero cya Israel cyo mu kirere muri Gaza ubwo se yari ari ku biro by'ubutegetsi by'aho batuye yagiye kubandikisha ko bavutse.
Asser, umuhungu, na Ayssel, umukobwa, bari bamaze iminsi ine bavutse ubwo se Mohammed Abu al-Qumsan yajyaga gufata ibyemezo by'amavuko byabo.
Icyo gihe ubwo atari ari mu rugo, abaturanyi be bamuhamagaye bamubwira ko urugo rwe rwo mu mujyi wa Deir al Balah rwarashweho igisasu.
Icyo gitero cyanishe umugore we na nyirakuru w'izo mpanga.
Yagize ati: "Sinzi uko byagenze. Mbwirwa ko ari igisasu cyakubise inzu."yongeyeho ati: "Sinanabonye akanya ko kwishimira ko bavutse."
Minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko impinja 115 zavutse ubundi zikicwa muri iyi ntambara.
Ibiro ntaramakuru AP bitangaza ko uwo muryango wari wakurikije itegeko ryo guhunga ukava mu mujyi wa Gaza mu byumweru bibanza by'intambara ya Israel na Gaza, ushaka aho kwikinga mu gice kiri rwagati muri Gaza, nkuko igisirikare cya Israel cyabitegetse.
Israel ivuga ko igerageza kwirinda kugirira nabi abasivile, ndetse yegeka impfu zabo ku kuba Hamas ikorera mu duce dutuwemo mu bucucike, no gukoresha inyubako za gisivile nk'ahantu ho kwikinga.
Ariko abategetsi ba Israel ni gacye bagira icyo bavuga ku gitero ukwacyo.
Ahantu nk'aho ho kwikinga muri Gaza hagiye hagabwaho ibitero mu byumweru bicye bishize.
Ku wa gatandatu, igitero cya Israel cyo mu kirere ku nyubako y'ishuri mu mujyi wa Gaza icumbikiye Abanye-Palestine bavuye mu byabo cyishe abantu barenga 70, nkuko umuyobozi w'ibitaro yabibwiye BBC.
Umuvugizi w'igisirikare cya Israel yavuze ko iryo shuri "ryakoraga nk'ikigo cya gisirikare gikorerwamo na Hamas na Islamic Jihad", ibyo Hamas yahakanye.
Israel yahakanye umubare w'abapfuye, ariko BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga imibare itangwa na buri ruhande.
Kuva intambara yatangira mu Ukwakira umwaka ushize,Abanye-Palestine barenga 39,790 bamaze kwicirwa muri icyo gikorwa cya Israel, nkuko bivugwa na minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show