English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas

Minisiteri y'ubuzima igenzurwa na Hamas mu Ntara ya Gaza,yatangaje ko intambara imaze kugwamo abantu barenga ibihumbi 40 ,kandi ko abamaze gukomereka muriyo ari benshi mu gihe ababarirwa mu ma miliyoni bamaze guhunga.

Intambara ya Israel na Hamas yarose ubwo umutwe wa Hamas wo muri Palestine wari umaze kugaba igitero muri Israel cyigahitana abantu 1200 ndetse abarenga 240 barashimutwa.

Kuba umujyi wa Gaza utuwemo n'abantu benshi kandi ku bucucike bwo hejuru, byatumye umubare w'abapfa muri uyu mujyi ukomeza kwiyongera.

Igisirikare cya Israel cyakunze kunengwa ku kuba gikoresha imbaraga z'umurengera mu gihe kiba kiri kurwanya umutwe wa Hamas, ndetse kandi cyakunze gushinjwa no kwangiriza ibikorwa remezo by’abaturage, nabyo bikaba bituma abahasiga ubuzima baba benshi.

Kugeza na n'ubu igisirikare cya Israel ADF gikomeje kugaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza, aho kuri ubu kiri gusaba  abaturage kongera guhunga nanone bakerekeza mu bice  by'Amajyaruguru byahindutse amatongo, ni mu gihe ibyo bice aribyo byagiye biberamo imirwano cyane yanamaze iminsi myinshi.

 



Izindi nkuru wasoma

RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

DRC:Ubwato bwarohamye abarenga 100 baburirwa irengero

Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas

DRC:Abantu barenga ibihumbi 15 bamaze kwandura ibicurane by'inkande(MPox)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-16 15:40:37 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abarenga-ibihumbi-40-bamaze-gusiga-agatwe-mu-ntambara-ya-Israel-na-Hamas.php