Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas
Minisiteri y'ubuzima igenzurwa na Hamas mu Ntara ya Gaza,yatangaje ko intambara imaze kugwamo abantu barenga ibihumbi 40 ,kandi ko abamaze gukomereka muriyo ari benshi mu gihe ababarirwa mu ma miliyoni bamaze guhunga.
Intambara ya Israel na Hamas yarose ubwo umutwe wa Hamas wo muri Palestine wari umaze kugaba igitero muri Israel cyigahitana abantu 1200 ndetse abarenga 240 barashimutwa.
Kuba umujyi wa Gaza utuwemo n'abantu benshi kandi ku bucucike bwo hejuru, byatumye umubare w'abapfa muri uyu mujyi ukomeza kwiyongera.
Igisirikare cya Israel cyakunze kunengwa ku kuba gikoresha imbaraga z'umurengera mu gihe kiba kiri kurwanya umutwe wa Hamas, ndetse kandi cyakunze gushinjwa no kwangiriza ibikorwa remezo by’abaturage, nabyo bikaba bituma abahasiga ubuzima baba benshi.
Kugeza na n'ubu igisirikare cya Israel ADF gikomeje kugaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza, aho kuri ubu kiri gusaba abaturage kongera guhunga nanone bakerekeza mu bice by'Amajyaruguru byahindutse amatongo, ni mu gihe ibyo bice aribyo byagiye biberamo imirwano cyane yanamaze iminsi myinshi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show