Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena
Uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, rwagombaga kubera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ku wa 15 Werurwe 2025, rwimuriwe kuri BK Arena ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, kubera impamvu z’ikirere.
Izi mpinduka zatangajwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, nyuma yo gutangaza ko abakuru b’Igihugu bazakirwa nk’uko bisanzwe. Ubuyobozi bwatangaje ko icyemezo cyo kwimurira uruzinduko muri BK Arena cyafashwe hagendewe ku bibazo by’ikirere bikomeje kwibasira igihugu muri iyi minsi.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yari yatangaje ko mu minsi ishize imvura nyinshi ivanze n’umuyaga n’inkuba yakajije umurego, isaba Abaturwanda kwirinda gusohoka mu gihe cy’imvura nyinshi kugira ngo birinde ingaruka z’ibiza. Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Habinshuti Philbert, yavuze ko 90% by’abakubitwa n’inkuba zibasanga hanze, asaba abaturage gukomeza gukurikiza inama zitangwa n’inzego zishinzwe ubutabazi.
Nubwo habayeho izi mpinduka, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko abari bitezwe kwakira Perezida Kagame bazahurira na we muri BK Arena ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025.
Uyu mwanzuro uje mu gihe imvura ikomeje guteza ibibazo mu bice bitandukanye by’igihugu, aho ubuyobozi busaba abaturage gufata ingamba zo kwirinda no gukomeza gukurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda ibiza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show