Umunyarwenya Kevin Hart ntakozwa ibyo kwambara ikoboyi, Menya impamvu
Umunyarwenya Kevin Hart yatangaje impamvu ku myaka afite atagishaka kwambara ipantaro z'amakoboyi abandi bita 'Jeans'?
Kevin Darnell Hart amazina nyakuri y'umunyamerika wamamaye mu gutera urwenya Kevin Hart, aratangaza ko imyaka ariyo igena ibyo umuntu yambara by'umwihariko kuri we.
Mu kiganiro Jennifer Hudson show, uyu mugabo w'imyaka 45 y'amavuko, yavuze ko ubwo yari akinjira mu myaka 40 yahise yumva atagishaka kwambara amapantaro y'amakoboyi.
Avuga ko iyo yambaye ikoboyi aba yumva atisanzuye kandi akumva inamubangamiye. Yemeza ko we hari ukuntu aba yumva imufashe cyane.
Yunzemo ko buriya ikoboyi iyo yicaye mu mavi bimubangamira kuko iba imufashe, bityo ko ku myaka afite aba ashaka imyenda imurekuye igatuma yisanzura.
Ati " Ntabwo nakwambara ipantaro y'ikoboyi kuko narakuze. Iyo nyambaye mba numva ntatekanye. .... Imyambarire yanjye yahindutse ubwo naringeze mu myaka 40."
Aya mapantaro Abanyarwanda bise amakoboyi akaba afite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho abantu bakuze bakunze kuyita imyenda y'urubyiruko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show