English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyarwenya Kevin Hart ntakozwa ibyo kwambara ikoboyi, Menya impamvu

Umunyarwenya Kevin Hart yatangaje impamvu ku myaka afite atagishaka kwambara ipantaro z'amakoboyi abandi bita 'Jeans'?

Kevin Darnell Hart amazina nyakuri y'umunyamerika wamamaye mu gutera urwenya Kevin Hart, aratangaza ko imyaka ariyo igena ibyo umuntu yambara by'umwihariko kuri we.

Mu kiganiro Jennifer Hudson show, uyu mugabo w'imyaka 45 y'amavuko, yavuze ko ubwo yari akinjira mu myaka 40 yahise yumva atagishaka kwambara amapantaro y'amakoboyi.

Avuga ko iyo yambaye ikoboyi aba yumva atisanzuye kandi akumva inamubangamiye. Yemeza ko we hari ukuntu aba yumva imufashe cyane.

Yunzemo ko buriya ikoboyi iyo yicaye mu mavi bimubangamira kuko iba imufashe, bityo ko ku myaka afite aba ashaka imyenda imurekuye igatuma yisanzura.

Ati " Ntabwo nakwambara ipantaro y'ikoboyi kuko narakuze. Iyo nyambaye mba numva ntatekanye. .... Imyambarire yanjye yahindutse ubwo naringeze mu myaka 40."

Aya mapantaro Abanyarwanda bise amakoboyi akaba afite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho abantu bakuze bakunze kuyita imyenda y'urubyiruko.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe

Madagascar: Abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Icyo wamenya ku mutoza wumvikanye na APR FC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-13 11:29:06 CAT
Yasuwe: 227


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyarwenya-Kevin-Hart-ntakozwa-ibyo-kwambara-ikoboyi-Menya-impamvu.php