English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije iy’u Budage ku rupfu rwashenguye benshi.

Guverinoma y’u Rwanda yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Guverinoma y’u Budage ku bw’urupfu rwa Horst Köhler, wabaye Perezida w’iki Gihugu, witabye Imana ku ya 01 Gashyantare 2025.

Ubu butumwa bwanyujijwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, bwagaragaje agahinda gakomeye ku gihugu cyose. Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera Horst Köhler, ndetse na Guverinoma y’u Budage muri ibi bihe by’akababaro.

Mu butumwa bwayo, Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye uruhare Perezida Horst Köhler yagize mu guteza imbere umubano hagati y’u Budage n’Afurika, by’umwihariko n’u Rwanda, ivuga ko ibyo bikorwa bye bizahora bibahora mu mitima.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 05 Gashyantare 2025, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yasuye Ambasade y’u Budage mu Rwanda, aho yanditse mu gitabo cy’icyunamo, yihanganisha iki gihugu ku byago cyagize byo kubura uwigeze kukibera Perezida.

Horst Köhler, witabye Imana afite imyaka 81, yari amaze igihe gito arwaye. Yayoboye u Budage hagati ya 2004 na 2010, akaba azwiho ubunararibonye n’ubuzobere mu bijyanye n’ubukungu.



Izindi nkuru wasoma

Sudani y’Epfo na Tchad byamaganye iterabwoba ry’umujenerali wa Sudani

Umubiri wa Jean Lambert Gatare wagejejwe mu Rwanda: Itangazamakuru ryabuze Intwari

Qatar yishimiye ibyatangajwe n’u Rwanda na DRC ndetse na M23

Gen Muhoozi yaganiriye n’abanyeshuri ba Nyakinama ku cyerekezo cy’umutekano wa Afurika

Sobanukirwa ibigwi n’amateka by’umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabye Imana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-06 17:01:42 CAT
Yasuwe: 108


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Guverinoma-yu-Rwanda-yihanganishije-iyu-Budage-ku-rupfu-rwashenguye-benshi.php