English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubiri wa Jean Lambert Gatare wagejejwe mu Rwanda: Itangazamakuru ryabuze Intwari

Umubiri wa Jean Lambert Gatare, umwe mu banyamakuru b’ibigwi mu Rwanda, wagejejwe mu gihugu kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Werurwe 2025, nyuma y’uko yitabye Imana ku wa Gatandatu, tariki 22 Werurwe 2025, mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Isango Star yakoreraga, umuryango wa nyakwigendera ni wo wakiriye umurambo we ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara, ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwagaragaje ko bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu munyamakuru wari icyitegererezo muri uyu mwuga.

Jean Lambert Gatare yari azwi cyane mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, akaba yarakoze ku maradiyo atandukanye, arimo iyahoze ari ORINFOR n’Isango Star. Ubuhanga bwe mu gusobanura no gusesengura ibijyanye n’imikino byatumye benshi binjira muri uyu mwuga bamufata nk’icyitegererezo.

Urupfu rwe rwateye agahinda abakunzi b’itangazamakuru, bagenzi be mu kazi, ndetse n’umuryango we. Biteganyijwe ko gahunda yo kumuherekeza no gusezera bwa nyuma izatangazwa mu minsi iri imbere.



Izindi nkuru wasoma

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe

Amateka ya Nubuhoro Jeanne wabaye Nyampinga wa mbere w'u Rwanda.

#Kwibuka31: Hibutswe Abatutsi biciwe ku Nyundo, hanashyingurwa mu cyubahiro umubiri 1



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-24 14:44:47 CAT
Yasuwe: 86


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubiri-wa-Jean-Lambert-Gatare-wagejejwe-mu-Rwanda-Itangazamakuru-ryabuze-Intwari.php