English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gitifu ushinjwa gutsinsura ishyamba rya Leta, yongerewe igifungo cy’iminsi 30.

Nsanzimana Védaste, ushinjwa gutema ishyamba rya Leta, yongerewe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rutesheje agaciro ubujurire bwe mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Kane.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko impamvu zatanzwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba zihagije, bityo Nsanzimana Védaste agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo atabangamira iperereza cyangwa ngo asibanganye ibimenyetso.

Rwemeje ko umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba ku wa 13 Gashyantare 2024 ugumaho, bityo Nsanzimana Védaste agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Uru rubanza rwagombaga gusomwa ku wa 13 Gashyantare 2025, ariko kubera umubare munini w’amaburanisha n’izindi manza zagombaga gusomwa, ntihabonetse umwanya wo kuzirangiza no kuzikosora.

Mu iburanisha riheruka, Nsanzimana Védaste yasabye kurekurwa avuga ko yatemye ibiti bya Leta ku nyungu rusange, ariko Ubushinjacyaha buvuga ko yabikoze nta ruhushya rw’Akarere.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko igenzura ryakozwe n’Akarere ka Muhanga ryemeje ko Nsanzimana Védaste yatemye ibiti bya Leta 62, bityo umugenagaciro agasanga agomba kwishyura arenga miliyoni 3 Frw.

Nsanzimana akurikiranyweho ibyaha yakoreye mu Murenge wa Kabacuzi, ariko yafashwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, mu Karere ka Muhanga.



Izindi nkuru wasoma

Gitifu ushinjwa gutsinsura ishyamba rya Leta, yongerewe igifungo cy’iminsi 30.

DRC - Bukavu: AFC isohoye itangazo risubukura ibikorwa bya Leta, uko abaturage babyakiriye.

Huye: Umunyeshuri ushinjwa gusambanya mugenzi we aratabaza asaba gukurikiranwa adafunzwe.

Uko 6 bisanze bakekwaho urupfu rw’umugabo wishwe akubiswe azira gushinjwa ubujura.

Ni nde ukwiye kwitwa Umwami w’Ishyamba: Intare cyangwa Ingwe?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-22 15:48:57 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gitifu-ushinjwa-gutsinsura-ishyamba-rya-Leta-yongerewe-igifungo-cyiminsi-30.php