English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro: Ari mu mikenyero y’ubugizi bwa nabi nyuma yo gushaka gutema Gitifu ngo arengere umujura

Mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Buhindure mu Karere ka Rutsiro, haravugwa umugabo witwa Sebuhoro Bernard w’imyaka 30 uri guhigwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kugerageza gutema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ubwo yari mu gikorwa cyo gufata abakekwaho ubujura.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Mata 2025, ubwo ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano bwageragezaga gufata Nshimiyumukiza Frédéric w’imyaka 19, ukurikiranyweho kwiba mudasobwa, telefone ngendanwa n’inkweto bya Ndayisaba Fabrice.

Amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, avuga ko Sebuhoro Bernard, mukuru wa Frédéric, yitambitse ubuyobozi agerageza gutuma murumuna we adafatwa, ndetse akanirukankana Gitifu w’Umurenge afite umuhoro.

Ati: “Sebuhoro Bernard yagerageje kwitambika imbere y’ubuyobozi bw’umurenge, akangisha Gitifu umupanga kugira ngo adafata abakekwaho icyaha. Ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.”

Uretse Frédéric, hanafashwe undi musore witwa Imaniranzi Jean d’Amour, ukekwaho kuba yarafashije mu bujura, aho bivugwa ko yasabwe kurinda igihe mugenzi we yari mu bikorwa byo kwiba.

Aba bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu, mu gihe iperereza rikomeje.

SP Karekezi yasabye abaturage kwirinda kubangamira inzego z’ubuyobozi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yagize ati: “Ni ngombwa ko abaturage batanga ubufasha aho gushyigikira ibyaha. Kwitambika inzego z’ubuyobozi ni icyaha gikomeye, kandi ntibizihanganirwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, yirinze kugira byinshi atangaza kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyari kimugenewe, avuga ko ibikubiye muri dosiye bikiri mu iperereza, bityo ko ibisobanuro birambuye bizatangwa nyuma.

Nsengimana Donatien

 



Izindi nkuru wasoma

Uko umutekano wifashe i Goma nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye zaraye zumvikanye yo

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma

Nyuma y’igihe arembeye muri Amerika, agiye gutungurana mu gitaramo gikomeye i Kampala

Rutsiro: Ari mu mikenyero y’ubugizi bwa nabi nyuma yo gushaka gutema Gitifu ngo arengere umujura

E.S CYIMBIRI-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA MU GIHEMBWE CYA III



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-11 12:17:51 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutsiro-Ari-mu-mikenyero-yubugizi-bwa-nabi-nyuma-yo-gushaka-gutema-Gitifu-ngo-arengere-umujura.php